Ibizamini Ngiro Mu Banyeshuri Biga Imyuga Byatangiye

Hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini ngiro ku banyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Bavuga ko bazabitsinda kandi ko bafite ibikoresho bihagije byo kubafasha kubikora.

Bamwe muri bo ni abiga mu kigo kiri mu Murenge wa Rusororo kitwa APAER.

Niho hatangirijwe ibi bizamini kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 mu gikorwa cyari gihagarariwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere.

- Kwmamaza -

Abatangiye ibi bizamini ni abiga mu mashami 36 arimo ubwubatsi, ubukerarugendo, ibaruramari, isakazamakuru n’ikoranabuhanga n’ayandi. Bose hamwe ni abantu  26,482 barimo abahungu 14.506 n’abakobwa ni 11.976.

Abakandida bigenga ni 2,106.

Bose bavuga ko biteguye uzabitsinda, bagakomereza muri Kaminuza.

Umwe mu bakobwa bari gukora ibi bizamini witwa Umutoniwase yabwiye itangazamakuru ko kwitegura biriya bizamini byamufashe igihe.

Yizera ko azabirangiza neza agakomereza muri Kaminuza kandi akazigirira akamaro n’igihugu muri rusange.

We na bagenzi be bashima ko bagiye gukora ibizamini bafite ibikoresho bihagije byo kubikora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere avuga ko umubare w’abakoze biriya bizami wiyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Irere avuga ko ibikoresho byo gukoreraho ibizamini byiyongereye ndetse n’uburyo bwo kubikosora nabwo buriyongera.

Ati “. Ikigaragara ni uko imibare y’abakora ibizamini igenda yiyongera kandi twongereye aho gukorera ibizamini ari na ko bijyana n’uburyo bwo gukosora kugira ngo bizihute”.

Abakoze ibizaminingiro mu kigo cya IPRC ishami rya Kigali ni 332, barimo abahungu 285 n’abakobwa 47, mu gihe kuri APAER Rusororo hakoze abanyeshuri 299, barimo abahungu 148 n’abakobwa 151, hakaba n’abakandida bigenga 59.

U Rwanda rufite intego ko bitarenze umwaka wa 2024,  nibura abanyeshuri 60% by’abanyeshuri barangije mu masomo muri rusange bzaba bararangije ay’imyuga n’ubumenyingiro..

Mu mwaka wa 2019 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ubushakashatsi bwavugaga  ko nibura abanyeshuri bagera kuri 66% barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro,  bahita babona imirimo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version