Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Polisi Irashakisha Umuturage Wakoraga Inzoga Yitwa ‘Igikwangari’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Polisi Irashakisha Umuturage Wakoraga Inzoga Yitwa ‘Igikwangari’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2022 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umugabo witwa Dany Irihamye kubera ko iherutse gusanga iwe ingunguru zirimo inzoga yitwa Igikwangari ingana na Litiro 1,680 ariko arayicika. Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umukwabo wo gufata ziriya nzoga wabaye kuri uyu wa Mbere taliki 31, Ukwakira, 2022 nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko kwa Irihamye hakorerwa inzoga ‘zidasanzwe.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabikoni ari bo batanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa.

Ati: “Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Irihamye hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ‘ibikwangari’ kandi ko hakunze kugorobereza insoresore zivugwaho gukora urugomo n’ubujura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro

Nyuma yo kujya mu rugo rw’uriya mugabo hakasanga ziriya nzoga, undi yarabimenye kare arabacika, ubu ari gushakishwa.

Ni umugabo wu mu Mudugudu wa Nyabikoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Aho yari atuye bamuhimbaga Kazungu.

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa zikangizwa kuko n’ubundi zingiza abantu buhoro buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, Kalisa Musoni,  yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka z’inzoga z’inkorano, zirimo kuba zangiza ubuzima  bw’umuntu uzinywa zikanateza  ubukene ku muryango we.

Akenshi zituma uwazinyoye akazimenyera, ahuma.

Yabashishikarije kwirinda kuzinywa, abazikora nabo abasaba gushora imari mu mishinga yemewe n’amategeko bakiteza imbere aho gushakishiriza mu bucuruzi bubujijwe.

Inzoga y’igikwangari ikorwa ite?

Abakora izi nzoga bafata isukari, amasaka make, umusemburo ushyirwa mu migati cyangwa amandazi, bakabivanga barangiza bagacanira amazi yamara gushyuha bagafata amatafari ahiye bakayasya ubundi bakavanga na rwa ruvange twavuze haruguru kugira ngo rugire ibara ritukura.

Nyuma bafata ibyo byose bakabitara, nyuma y’igihe runaka, bakabyarura ubundi bakagurisha abaturage.

Taarifa yamenye ko icupa rimwe ry’inzoga y’igikwangari rigura hagari ya Frw 800 na Frw 1000.

Birumvikana ko rihenze kandi, ikibabaje kurushaho, rikaba ari n’uburozi.

Ababinywa bavuga ko baba bumva ari nk’izindi nzoga, ariko ngo bisindisha vuba kandi bigatinda mu muntu.

Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha…

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019  ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

TAGGED:featuredIgikwangariPolisiRwandaUbuziranenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Urubyiruko Rwasabwe Kujya Mu Gisirikare Ku Bwinshi
Next Article Kazakhstan Irashaka Icyayi Kinshi Gituruka Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bigoranye Police FC Yakuye Ku Izima APR FC

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

‘Gusaranganya Shisha Kibondo’ Ni Ruswa Nini Mu Rwego Rw’Ubuzima

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

You Might Also Like

IbidukikijeUbumenyi N'Ubuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?