Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Polisi Irashakisha Umuturage Wakoraga Inzoga Yitwa ‘Igikwangari’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Polisi Irashakisha Umuturage Wakoraga Inzoga Yitwa ‘Igikwangari’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2022 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umugabo witwa Dany Irihamye kubera ko iherutse gusanga iwe ingunguru zirimo inzoga yitwa Igikwangari ingana na Litiro 1,680 ariko arayicika. Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umukwabo wo gufata ziriya nzoga wabaye kuri uyu wa Mbere taliki 31, Ukwakira, 2022 nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’abaturage ko kwa Irihamye hakorerwa inzoga ‘zidasanzwe.’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage bo mu Mudugudu wa Nyabikoni ari bo batanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa.

Ati: “Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Irihamye hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ‘ibikwangari’ kandi ko hakunze kugorobereza insoresore zivugwaho gukora urugomo n’ubujura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro

Nyuma yo kujya mu rugo rw’uriya mugabo hakasanga ziriya nzoga, undi yarabimenye kare arabacika, ubu ari gushakishwa.

Ni umugabo wu mu Mudugudu wa Nyabikoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Aho yari atuye bamuhimbaga Kazungu.

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa zikangizwa kuko n’ubundi zingiza abantu buhoro buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, Kalisa Musoni,  yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka z’inzoga z’inkorano, zirimo kuba zangiza ubuzima  bw’umuntu uzinywa zikanateza  ubukene ku muryango we.

Akenshi zituma uwazinyoye akazimenyera, ahuma.

Yabashishikarije kwirinda kuzinywa, abazikora nabo abasaba gushora imari mu mishinga yemewe n’amategeko bakiteza imbere aho gushakishiriza mu bucuruzi bubujijwe.

Inzoga y’igikwangari ikorwa ite?

Abakora izi nzoga bafata isukari, amasaka make, umusemburo ushyirwa mu migati cyangwa amandazi, bakabivanga barangiza bagacanira amazi yamara gushyuha bagafata amatafari ahiye bakayasya ubundi bakavanga na rwa ruvange twavuze haruguru kugira ngo rugire ibara ritukura.

Nyuma bafata ibyo byose bakabitara, nyuma y’igihe runaka, bakabyarura ubundi bakagurisha abaturage.

Taarifa yamenye ko icupa rimwe ry’inzoga y’igikwangari rigura hagari ya Frw 800 na Frw 1000.

Birumvikana ko rihenze kandi, ikibabaje kurushaho, rikaba ari n’uburozi.

Ababinywa bavuga ko baba bumva ari nk’izindi nzoga, ariko ngo bisindisha vuba kandi bigatinda mu muntu.

Icyo amategeko avuga kuri iki cyaha…

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019  ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

TAGGED:featuredIgikwangariPolisiRwandaUbuziranenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Urubyiruko Rwasabwe Kujya Mu Gisirikare Ku Bwinshi
Next Article Kazakhstan Irashaka Icyayi Kinshi Gituruka Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?