Kigali Yabonetsemo Abantu 2200 Basanzwemo COVID-19 Mu Munsi Umwe

Ibipimo bya Minisiteri y’Ubuzima byagaragaje ko Umujyi wa Kigali ukomeje kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko ibyafashwe kuri iki Cyumweru bigaragaje abantu 2225 bashya banduye.

Bivuze ko abarwayi bashya babonetse muri Kigali bihariye 80.24% by’ababonetse mu gihugu hose, kuko bari 2773.

Uyu wari umunsi wa kabiri hapimwa abantu benshi nk’imwe mu ngamba zashyizweho zo kugenzura imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu, mu gihe abaturage bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani bari muri guma mu rugo y’iminsi 10.

Minisiteri y’Ubuzima yihaye intego yo gupima nibura 15% by’abaturage ba buri Kagali. Ingo zabo zatoranyijwe n’inzego z’ibanze, zikaba zimenyeshwa zikajya kwipimisha.

- Advertisement -

Nubwo umubare w’ubwandu bushya bwabonetse uri hejuru, ntabwo ukanganye ugereranyije n’ibipimo 73,608 byafashwe mu munsi umwe. Ni byo byinshi bifashwe mu munsi umwe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda.

Bivuze ko ijanisha ry’abanduye ugereranyije n’abapimwe ari 3.7%.

Abapimwa muri buri rugo ni umuntu wese ufite imyaka 15 y’amavuko.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aheruka kuvuga ko muri iyi minsi 10 hazakusanywa amakuru menshi kuri iki cyorezo mu gihugu, azashingirwaho ku zindi ngamba zizafatwa.

Ati “Tuzongera dusuzume abantu ku munsi wa 9 n’uwa 10, tumenye tuti ’dore ikivuyemo’, ndetse murabizi ko ibyemezo guverinoma ibifata ishingiye ku makuru aba ahari kandi twese tuba tubona.”

Kugeza ubu abamaze kwandura bose hamwe ni 57,322, mu gihe 69% bamaze gukira, bivuze ko abakirwaye ari 16,632. Kuri iki Cyumweru hakize abantu 1855.

Uretse abantu basanzwemo COVID-19 kuri iki Cyumweru, hapfuye abantu 11 bituma abamaze guhitanwa n’iki cyorezo baba 649.

Uretse Kigali, ahandi habonetse ubwandu bwinshi ni Musanze (47), Burera (44) na Kamonyi (42). Uturere tutabonetsemo ubwandu ni Gisagara, Nyaruguru na Bugesera.

 

Harimo kwifashishwa ibipimo bitanga igisubizo cya COVID-19 mu gihe gito gishoboka

 

Hafashwe ibipimo byinshi kurusha undi munsi kuva COVID-19 yagera mu Rwanda

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version