Kigali:Urubyiruko Rw’Afurika Ruri Kurushanwa Mu Mibare

Abasore n’inkumi baturutse mu bihugu 32 by’Afurika bari i Kigali mu marushanwa mu mibare. Ni irushanwa ry’abanyamibare ryitwa Pan African Mathematics Olympiad.

Abayitabiriye, bemera neza ko imibare ishobora kuba uburyo bwiza bwo gutekereza ibisubizo birambye ku bibazo by’insobe byugarije Afurika.

Ni amarushanwa agamije no guteza imbere urubyiruko rwo muri Afurika mu myumvire kugira ngo  rugire uruhare mu gukemura ibibazo biryugarije n’ibyugarije umugabane rukomokaho.

Barigira hamwe uko imibare yakwifashishwa kuzana impinduka zikenewe no guteza imbere ubumwe bwa Afurika muri rusange.

- Advertisement -

Ni inshuro ya mbere abereye mu Rwanda ariko ni ku nshuro yayo ya 30 abereye hirya no hino ku mugabane w’Afurika.

Abanyeshuri bayitabiriye biga mu mashuri yisumbuye.

Urubyiruko rw’Afurika ruri kurushanwa mu mibare
Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yayatangije

Azamara iminsi irindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version