Basaba Ko Inguzanyo Baka Banki Zajya Zihutishwa

Rwiyemezamirimo uyobora Ikigo kitwa Nezeza Farms Ltd witwa Emmanuel Ufitingabire avuga ko hari imikorere ikwiye konoga muri bimwe mu bigo by’imari kuko hari ubwo rwiyemezamirimo yaka inguzanyo isanzwe itangwa mu byumweru bibiri ariko agategereza amezi abiri cyangwa atatu.

Ibi bigira ingaruka ku mucuruzi nk’iyo icyo ashakira iyo nguzanyo kihutirwa, urugero nko gutumiza imari runaka ikenewe byihutirwa imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’iki kigo avuga ko ikigo akorera kandi ayobora gisanganywe imirimo y’ubworozi no kohereza hanze bimwe mu bibukomokaho.

Ni ikigo cyashinzwe n’abagore ngo bafatanye mu kuzamurana mu mikoro no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange.

- Advertisement -
Bafasha abantu kohereza hanze ibyo bakora.

Mu bworozi bw’amatungo atandukanye bakora, Ufitingabire avuga ko bahura n’imbogamizi mu mikorere yabo ishingiye ku biciro by’ibiribywa by’amatungo biri hejuru.

Aborozi muri rusange bahura n’iki kibazo kubera ko iby’ingenzi mu biribwa by’amatungo ari ibigori na soya kandi ibi biribwa n’abantu barabikenera.

Ibiryo bw’amatungo ntibihenda ku ngurube gusa ahubwo n’iby’andi matungo arimo n’inkoko nabyo byihagazeho ku isoko.

Tugarutse ku byerekeye imbogamizi zigaragara mu mikorere y’ibigo runaka by’imari, Emmanuel Ufitingabire yabwiye Taarifa ati: “… Wambwira ute ukuntu umuntu agana Banki agatanga ingwate ye asaba amafaranga azishyura wenda kuko harimo Fund[Nkunganire] ya Leta ariko aba ari amafaranga uzishyura ku gaciro mwumvikanyeho ariko ukamara amezi arenga atatu utarasubizwa Yego cyangwa Oya kandi wenda komande wagombaga kuyitanga bitarenze ibyumweru bibiri?”

Avuga ko mu buryo bw’ubukungu ku rwego rw’igihugu ibi bigira ingaruka zikomeye kuko bidindiza ubukungu kuri benshi.

Izo nguzanyo baka mu binyuze mu kitwa Export Growth Fund gikorera muri Banki Nyarwanda y’Amajyambere.

Icyakora Ufingabire ashima Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, ko ubuvugizi bwabo bwagize akamaro.

Avuga kandi ko ari byiza ko abikorera nabo bakora uko bashoboye ngo bibonemo ibisubizo kugira ngo umurimo wabo ukomeze.

Uko kwishakamo ibisubizo harimo no kugerageza kugeza ibicuruzwa byabo mu mahanga mu bushobozi bwabo n’iyo inguzanyo batse yatinda.

Ati: “ Icyo twasaba Leta ku bijyanye nibyo dukora muri iki gihe turi mu mwaka wa nyuma wa NST1 ni ukunoza no gukurikirana uburyo gahunda nziza ziba zarateganyije zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye natwe abikorera zajya zikurikizwa.”

Ikigo Nezeza Farms abereye umuyobozi gikorera mu Mujyi wa Kigali kikagira uruhare mu kongera ibyoherezwa hanze no guteza imbere ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Bafite ibikorwa mu Murenge wa Mwogo aho bafasha abagore b’aho kwiteza imbere.

Muri uko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, harimo no koroza abandi amatungo magufi harimo cyane cyane abagore n’abandi b’amikoro make.

Ubworozi babukorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo, ariko bukajyanirana n’ubuhinzi bw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe kuko byunganira ubworozi binyuze mu bisigazwa babyo bigaburirwa amatungo.

Mu gusangiza abandi ubunararibonye, hari uburyo bashyizeho bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ubworozi cyangwa ubuhinzi bise Smart Agriculture Value Chain Management ‘SMART AVC’.

Umutoni Marlette washinze iki kigo ngo giteze abandi bagore imbere.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version