Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango

Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sports FC yambitse impeta Muyango Claudine wamenyekanye muri Miss Rwanda 2019, amusaba kumubera umugore, undi arabimwemerera.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamamaye rwagati mu mwaka wa 2019, mu Ukwakira uwo mwaka Muyango akorera umukunzi we ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza, amusezeranya urukundo rudashira.

Icyo gihe benshi bahise batangira gutekereza ko bombi baba benda kubana nk’umugore n’umugabo, ariko icyo cyemezo bagitangaje nyuma y’imyaka ibiri.

- Advertisement -

Miss Uwase Muyango Claudine yamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ubwo yaserukiraga Intara y’Amajyepfo, aza no kugaragara mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.

Ni mu gihe umukunzi we Kimenyi Yves asanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, muri Gicurasi 2020 werekeje muri muri Kiyovu Sports ku masezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’igihe akinira Rayon Sports.

Kimenyi yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019 avuye muri APR FC, nayo aza kuyivamo kubera ko itamuhaye ibyo bumvikanye ubwo yayerekezagamo.

Bivugwa ko yari yahawe miliyoni 2 Frw gusa muri miliyoni 8 Frw yaguzwe. 

Kimenyi ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi baheruka mu irushanwa ry’amakipe agizwe n’abakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu bya Afurika, CHAN, ryabereye muri Cameroon.

Amavubi yagarukiye muri kimwe cya kane.

Ibyishimo byari byose kuri Muyango na Kimenyi
Basomanye biratinda
Urukundo rwabo rumaze iminsi rushyushye
Ntabwo Kimenyi na Muyango bigeze bahisha ko bakundana
Share This Article
1 Comment
  • Its such as you read my thoughts! You seem to know a lot approximately this, such as you wrote the book in it
    or something. I believe that you could do with some % to drive the message house a little bit, however other than that, that
    is excellent blog. A fantastic read. I will certainly
    be back.

Leave a Reply to Stanton Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version