Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James yatangaje ko agiye gufasha uwitwa Manick Yani ngo azamure urwego rw’umuziki akora.
Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Avuga ko yaririmbaga muri korali y’aho yigaga muri Rutsiro.
Mu mwaka wa 2022 yabonye umuterankunga bakorana umwaka umwe.
Muri icyo gihe yakoze indirimbo eshatu zirimo Kabaye, Torera na Ibubu yakoranye na Jowest.
Nyuma y’izi ndirimbo bahagaritse amasezerano, bituma amara igihe kinini adakora umuziki kuko nta bushobozi yari afite.
Ati “Nari naracitse intege, nureba urasanga naherukaga gusohora indirimbo mu mezi atandatu ashize. Numvaga bizangora kwikorana umuziki kuko ntumvaga ko nasohora izitari no ku rwego rw’izo nakoraga mbere.”
Yaje kwigira inama yo gufata indirimbo yise ‘Akayobe’ yari yakoreye muri Country Records, amashusho yayo ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko mu buryo bwo kwishimisha.
Yakiriwe neza n’abantu batandukanye batangira kuyasubiramo, aza no kugera kuri King James.
James yaje kumuhamagara undi biramutungura.
Nyuma yo kuganira na King James, bemeranyije ku mushinga wo gukorana indirimbo ‘Akayobe’ bateganya gusohora mu minsi mike iri imbere.
Nubwo bavuganaga kenshi, Manick Yani yarinze agera ku munsi wo gufata amajwi y’iyi ndirimbo ataremera ko uwo bavugana ari King James.
Icyakora baje kumenyana ndetse baranakorana, undi amwemerera kumufasha mu muziki.
Nyuma yo gukorana indirimbo na King James yamwemereye kumufasha mu muziki.
Manick Yani avuka mu muryango w’abana batandatu, ni uwa kabiri muri bo.
Ni mubyara wa Yvanny Mpano, umwe mu bahanzi bamaze igihe bagerageza gufatisha izina mu muziki w’u Rwanda.