Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: King James Agiye Gufasha Undi Muhanzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

King James Agiye Gufasha Undi Muhanzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2024 4:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James yatangaje ko agiye gufasha uwitwa Manick Yani ngo azamure urwego rw’umuziki akora.

Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko yaririmbaga muri korali y’aho yigaga muri Rutsiro.

Mu mwaka wa 2022 yabonye umuterankunga bakorana umwaka umwe.

Muri icyo gihe yakoze indirimbo eshatu zirimo Kabaye, Torera na Ibubu yakoranye na Jowest.

Nyuma y’izi ndirimbo bahagaritse amasezerano, bituma amara igihe kinini adakora umuziki kuko nta bushobozi yari afite.

Ati “Nari naracitse intege, nureba urasanga naherukaga gusohora indirimbo mu mezi atandatu ashize. Numvaga bizangora kwikorana umuziki kuko ntumvaga ko nasohora izitari no ku rwego rw’izo nakoraga mbere.”

Yaje kwigira inama yo gufata indirimbo yise ‘Akayobe’ yari yakoreye muri Country Records, amashusho yayo ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko mu buryo bwo kwishimisha.

Yakiriwe neza n’abantu batandukanye batangira kuyasubiramo, aza no kugera kuri King James.

James yaje kumuhamagara undi biramutungura.

Nyuma yo kuganira na King James, bemeranyije ku mushinga wo gukorana indirimbo ‘Akayobe’ bateganya gusohora mu minsi mike iri imbere.

Nubwo bavuganaga kenshi, Manick Yani yarinze agera ku munsi wo gufata amajwi y’iyi ndirimbo ataremera ko uwo bavugana ari King James.

Icyakora baje kumenyana ndetse baranakorana, undi amwemerera kumufasha mu muziki.

Nyuma yo gukorana indirimbo na King James yamwemereye kumufasha mu muziki.

Manick Yani avuka mu muryango w’abana batandatu, ni uwa kabiri muri bo.

Ni mubyara wa Yvanny Mpano, umwe mu bahanzi bamaze igihe bagerageza gufatisha izina mu muziki w’u Rwanda.

TAGGED:featuredIndirimboJamesKingUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ndayishimiye Yiyemeje Gufatanya Na Tshisekedi Mu Kurwanya u Rwanda
Next Article Tshisekedi Yakiriye Ndayishimiye Amwizeza Kumuba Hafi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?