Connect with us

Icyorezo COVID-19

Min Ngamije N’Umunyamerika Ufite Uruganda Rukora Imiti Basuye Kirehe

Published

on

Yisangize abandi

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yaherekeye H Fisk Johnson washinze akayobora Ikigo gikora imiti kitwa  SCJohnson bajya gusura ivuriro riri ahitwa Saruhembe mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe mu rwego rwo gukurikirana uko abahaturiye bakingirwa COVID-19.

Basanze hari kubera igikorwa cyo gukingira abaturage bajeje cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko.

C. Johnson & Son, Inc ni ikigo gikorera muri Amerika ahitwa Racine muri Leta ya Winsconsin.

Gikora ibikoresho bitandukanye birimo ibikoreshwa isuku mu ngo, imiti n’ibindi.

Kugeza ubu gikoresha abakozi barenga 13 000 ku isi, kikabarirwa umutungo mbumbe wa

Umuyobozi wa kiriya kigo ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu nzego nyinshi harimo kubaka no gushyira ibikoresho mu mavuriro y’ibanze.

Ubu byamaze gushyirwa mu bigo 64 birimo 10 biri ku rwego rwa kabiri, ni ukuvuga ibishobora gutanga serivisi zisumbuyeho nko kubyaza, ubuvuzi bw’amenyo, gutanga amaso n’ibindi.

Ubwo bari bageze muri kariya gace

Abafite cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko barakingiwe

Umuganga asuzuma ibipimo byo kwa muganga

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version