Kinshasa Na Brazzaville Basinye Amasezerano Y’Ubufatanye Bwa Gisirikare

Abayobozi b’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza Congo Brazzaville baraye bahuye basinya amasezerano y’ubufatanye. Hari mu nama ya munani isanzwe ihuza impande zombi, ikaba iterana igamije kureba uko hakongerwa imikoranire mu bya gisirikare, ikaba yaraye ibereye i Kinshasa.

Ni ibihugu bituranye kandi bikorana muri byinshi.

Gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Brazzaville na Kinshasa bikaba ari igikorwa gifite ishingiro.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, kwegereza ubuyobozi abaturage no kumenya ibibazo byabo yashimye isinywa ry’ayo masezerano, avuga ko azafasha muri byinshi.

- Advertisement -

Daniel Aselo Okito yagize ati: “ Turabizeza neza ko Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo izakora ibishoboka byose igashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano. Tuzabikora tugamije ko ibyo twemeranyije byose bigerwaho uko byateguwe.”

Uwari uhagarariye inzego z’umutekano muri Repubulika ya Congo Brazzaville yavuze ko isinywa ryariya masezerano ryakozwe mu rwego rwo gushyira  mu bikorwa ibyemeranyijweho mu nama ya 12 yakozwe na Komisiyo ihuriweho n’impande zombi yabaye hagati ya taliki 16 na taliki 20,Ukuboza,  2021 yabereye i Kintele muri Repubulika Congo- Brazzaville.

Abayobozi ku mpande zombi baganiriye uko banoza imikoranire

Minisitiri w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Gen Gilbert Kabanda Kurhenga nawe yashimye isinywa ryayo avuga ko ryerekana ubushake bw’Abakuru b’ibihugu byombi mu gutuma umutekano hagati ya Kinshasa na Brazzaville ukomeza gusugira no gusagamba.

Indi ngingo impande zombi zivuga ko zizafatanyamo ni mu guhangana n’imitwe iri muri DRC kuko itarwanyijwe ishobora kwambuka igahungabanya n’abaturanyi barimo n’abaturage ba Congo Brazzaville.

Hari n’imishinga ikomeye ibihugu byombi biri gufatanya.

Ni iyo kubaka imihanda ya gari ya moshi, imihanda isanzwe ndetse n’ibiraro hagamijwe kuzamura urwego rw’ubwikorezi n’ubuhahirane.

Ni ngombwa kumenya ko Imirwa mikuru Kinshasa na Brazzaville ituranye cyane kuko hagati yayo hari ikiraro cyambuka Uruzi rwa Congo kikayihuza.

Ikiraro nicyo gihuza Kinshasa na Brazzaville

Niyo Mirwa mikuru y’ibihugu yegeranye kurusha iyindi ku isi.

Hari n’imishinga ikomeye ibihugu byombi biri gufatanya.

Ni iyo kubaka imihanda ya gari ya moshi, imihanda isanzwe ndetse n’ibiraro hagamijwe kuzamura urwego rw’ubwikorezi n’ubuhahirane.

Ni Imirwa mikuru ituranye kurusha indi yose ku isi

Itangazamakuru ry’i Kinshasa rivuga ko nyuma y’inama yahuje bariya bayobozi, hakozwe raporo igomba gushyikirizwa abagize Guverinoma ku bihugu byombi, ikazasuzumira no  Nama y’abagize za Guverinoma, kuri buri ruhande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version