Hari Indi COVID ‘Ishobora’ Gukwira Isi Mu Gihe Kiri Imbere

Ibi byemezwa n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara, CDC. Kivuga ko indwara ya Coronavirus yihinduranyije izwi nka JN.1 iri gukwirakwira muri Amerika ku muvuduko munini kandi ko hari impungenge y’uko izagera ku isi mu gihe kiri imbere.

Ubu ngo hari abantu benshi bari kwandura ndetse ngo barangana na 20%,CDC  ikavuga ko iri zamuka riri riteye inkeke kuko imaze kwiganza mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Amerika aho yihariye 1/3 cy’ubwandu bushya.

JN.1 ikomoka ku bundi bwoko bwa coronavirus buzwi nka BA.2.86 na bwo bwakomotse kuri ku yigeze guteza impagarara mu 2021 ya Omicron na yo yari yaraturutse kuri SARS-CoV-2, virusi itera Covid-19.

Iyi virusi ya BA.2.86 izwiho kwihinduranya inshuro 30 ugereranyije na BA.2 itera Omicron.

Icyaduka muri Kanama uyu mwaka, abahanga mu by’imiti n’inkingo bavuze ko impungenge z’uko BA.2.86 yihinduranyijemo izindi nyinshi ndetse idahangamurwa n’inkingo zatanzwe mu guhangana na Covid-19, bagakeka ko ishobora guteza ibibazo nk’uko Omicron yabigenje mu 2021.

Nubwo itabigeje nka Omicron, aba bahanga bagaragaza ko BA.2.86 igihari ndetse ikomeje gukwirakwira gake gake mu bihugu bitandukanye birimo na Amerika.

CDC ikagaragaza ko JN.1, yo yaje ije ndetse iri gukwirakwira ku buryo budasanzwe aho abayanduye bikubye kabiri mu Ugushyingo n’Ukuboza 2023.

Abahanga mu gutahura Coronavirus zihinduranyije, bagaragaza ko mu byumweru bike JN.1 ishobora kwirara mu baturage b’ibihugu byinshi by’Isi, ndetse Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ku wa 19 Ukuboza 2023 yaragaraje ko ari imwe mu zigomba kwitabwaho bijyanye n’uko iri gukwirakwira.

Icyakora OMS ihumuriza abantu ko nubwo ikomeje gukwirakwira, ibyago ishobora guteza ku buzima bw’abaturage bikiri hasi.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Columbia iherereye i New York muri Amerika, bagaragaje ko ubushobozi bw’ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu bwagabanyutseho inshuro zigera kuri ebyiri mu kuba bwahangaba na JN.1

Bagaragaza ko nubwo icyo kigero kitari kinini, ku rundi ruhande biteye impungenge ko bishobora gutiza umurindi ubwiyongere bw’abayandura mu bihe biri imbere mu gihe nta cyaba gikozwe.

Kugeza uyu munsi iyi ndwara ikomeje gutumbagira mu bihugu nka Denmark, Espagne, u Bubiligi, u Bufaransa ndetse n’u Buholandi, Canada no mu bihugu byo muri Aziya na Australia nk’uko CNN yabyanditse.

CDC igaragaza ko abanze gufata inkingo za Covid-19 zirimo n’izishimangira ari bo bari mu byago bikomeye, kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo bufite ubushobozi buri hasi cyane bwo kuba bwahangana n’iyi ndwara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version