Kiyovu Yasezeye Serumogo Wayitsindiye Ibitero 150

Uwo ni Serumogo Ally Omar. Uyu musore ukina ari myugariro yaraye asezewe ariko yishimiwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itanu.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamwifurije amahirwe  aho azakomereza umwuga we.

Hejuru yo kuba myugariro mwiza, Serumogo yari na Kapiteni wa Kiyovu Sports.

Muri Kamena 2022, Serumogo yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.

Yashimiwe umusaruro yagejeje kuri Kiyovu mu myaka itanu yari amaze ayikinira

Muri icyo gihe hari amakipe menshi yifuzaga ko yayakinira nyuma yo kwitwara neza mu mwaka wa Shampiyona wari wabanje( 2021-2022).

Kubera umusaruro yatanze mu myaka yose yari amaze akinira Kiyovu, byamuhesheje amahirwe yo gushyirwa mu ikipe y’u Rwanda, Amavubi.

Avuye muri Kiyovu amaze kuyikinira imikino 150.

Hari amakuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose avuga ko Ally Serumogo azajya muri Rayon Sports.

Hagati aho kandi, hari andi makuru avuga ko hari abandi bakinnyi ba Kiyovu Sports bashoobora gusezererwa mu gihe gito kiri imbere.

Abagarukwaho ni  umunyezamu Kimenyi Yves, Nkinzingabo Fiston, Nzeyurwanda Djihad, Iradukunda Bertrand  na Benedata Janvier.

Baziyongera kuri Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichu, Ndayishimiye Thierry, Bizimana Amissi, Mugenzi Bienvenu, umutoza Mateso Jean de Dieu, Alain-André Landeut na Dabo Seydou.

Iyi kipe muri iki gihe ifite n’umutoza mushya ukomoka mu Bugereki witwa Koukours Petros.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version