Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gukura Ingabo Zose Muri Somalia

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe uvuga ko hagiye gutangira gahunda yo gukura ingabo zawo zose muri Somalia. Intego ni uko Somalia ubwayo yasigara yicungira umutekano wayo kuko ziriya ngabo zitazahora yo iteka ryose!

Itangazo ryo mu buyobozi bw’ingabo za AU ziba muri Somalia rivuga ko abasirikare 2000 bagomba kuba barangije kuva muri Somalia bitarenze umwaka wa 2023.

Icyakora haribazwa uko Somalia izabyitwaramo cyane cyane ko Al Shabaab itayoroheye.

Uyu mutwe wiswe uw’iterabwoba ufite imbaraga zose zishoboka kugira ngo uteshe umutwe Somalia ndetse n’ingabo zaje kuyitabara.

AFP ivuga ko ari ngombwa kuzirikana ko hari n’abasirikare kabuhariwe b’Amerika biyemeje guhashya Al Shabaab ariko kugeza ubu ikaba ikibashinganye ijosi.

Mu bihe bitandukanye, abo basirikare b’Amerika bagabye ibitero ku bayobozi ba Al Shabaab bicamo bamwe ariko ntibibuza ko uyu mutwe ukomeza kuzengereza ubutegetsi bw’i Mogadishu n’abakorana nabwo.

Muri Gicurasi, 2023 abarwanyi ba Al Shabaab bishe abasirikare ba Uganda bagera kuri 54 babatsinze mu birindiro byabo muri Somalia aho bagiye mu butumwa bwa AU.

Ni abasirikare benshi k’uburyo byateye ubuyobozi bw’ingabo za Uganda kwibaza icyaba cyihishe inyuma y’iki gitero kidasanzwe.

Si bo gusa kandi kuko mu myaka yashize, hari abasirikare b’Uburundi nabo bishwe na Al Shabaab.

Uyu mutwe umaze imyaka 15 warazengereje Somalia.

Al Shabaab: Umutwe W’Iterabwoba Ufite Ubutasi Bukomeye

Ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ziri muri Somalia ziganjemo iz’Uburundi, Uganda na Kenya.

Zose hamwe zigera ku bantu 20,000.

Biteganyijwe ko abasirikare bose b’amahanga babaga muri Somalia bazaba baratashye bitarenze umwaka wa 2024.

Kuva mu mwaka wa 1991 ubwo ubutegetsi bwa Said Barre bwakurwagaho muri Somalia, iki gihugu ntikiratekana.

Kuva mu mwaka wa 1991 Somalia itegekwa na Said Barre kugeza ubu intambara ntirahashira
Ibice bitandukanye bikorerwamo n’ingabo z’amahanga muri Somalia
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version