Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: KNC Yagizwe Ambasaderi Wa Airtel Money
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

KNC Yagizwe Ambasaderi Wa Airtel Money

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2022 4:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
No kuri Instagram ya Airtel uzahamenyera uko wakwakira cyangwa ukoherereza amafaranga ku murongo uwo ari wo wose ukoresheje Airtel Money
SHARE

Rwiyemezamirimo mu ngeri zitandukanye Kakooza Nkuliza Charles, “KNC” yagizwe Ambasaderi wa Airtel Money. Yavuze ko abafana b’ikipe ye n’abandi Banyarwanda muri rusange batagombye gutangwa amahirwe yo gukoresha Airtel Money ngo bohererezanye cyangwa bakire amafaranga niyo baba bakoresha ubundi buryo.

Ukwezi kwa Nyakanga kuzaba ukw’akazi kenshi kuri KNC. Agomba gukundisha Abanyarwanda Airtel Money bakamenya uko ikora kandi bakarushaho kuyikoresha.

N’ubwo muri iki gihe abakoresha Airtel Money bamaze kugera kuri Miliyoni eshatu nk’uko Umuyobozi wa Airtel Money Jean Claude Gaga yabibwiye Taarifa mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ni ngombwa ko ngo n’abandi Banyarwanda bayikoresha.

Ubwo yatangizaga ukwezi Airtel Money yise ukwezi k’ubukangurambaga bw’imikorere yo kohererezanya amafaranga,  Jean Claude Gaga yagize ati: “ Nshimishijwe no gutangiza uku kwezi twise ukwa Airtel Money. Ni ukwezi ko kugira ngo dukomeze gushishikariza abantu kwita k’ugukoresha ikoranabuhanga mu kohererezanya no kwakira amafaranga umurongo uwo ari we wose waba ukoreshejwe. Twishimiye ko KNC azatubera Ambasaderi muri ubu bukangurambaga.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money

Airtel Money ivuga ko yahisemo gukoresha KNC kubera izina yubatse mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro, imikino, kwakira abantu n’ibindi.

Jean Claude Gaga avuga ko Nyakanga izaba uburyo bwiza bwo kubwira abantu ibyiza byo kohererezanya amafaranga uburyo ubwo ari bwo bwose baba bakoresheje.

Ni uburyo buzanabafasha kugura no kwishyura ibicuruzwa runaka hakoreshejwe Airtel Money ariko uyifite akaba yakoherereza n’undi ukoresha ubundi buryo.

Kakooza Nkuliza Charles, KNC, we yavuze ko azakora uko ashoboye akamenyesha abantu bose ko kudakorana na Airtel Money ari uguhomba.

Ati: “ Nishimiye gukorana na Airtel nk’ikigo cyamamaye kandi gifite uburyo bwinshi bwo guha abakiliya bacyo serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga nka Airtel Money. Nanjye ubu ngiye gutangira gukoresha Airtel Money mu buzima bwanjye bwa buri munsi kandi no mu bakozi banjye bagiye kujya bayikoresha.

- Advertisement -
KNC ati: ” Urubambyingwe, abakunzi banjye bose n’Abanyarwanda muri rusange bagane Airtel Money”

Taliki 27, Gicurasi, 2022 nibwo imikoranire yo kohererezanya amafaranga hagati ya Mobile Money na Airtel Money bose eKash yatangijwe ku mugaragaro.

Ubu buryo bwiswe eKash bwatangijwe n’ikigo RSwitch, kikazakorana na biriya bigo mu gutuma ririya hererekanya rikorwa neza.

Ni ibikorwa byitezweho kuzamura ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu kuyohererezanya no kuyakira ku giciro gito kandi kibereye abakiliya ba buri kigo cy’itumanaho mu birebwa n’aya masezerano.

Hari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yiswe Rwanda National Digital Payment System( RNDPS) bugamije kuzamura imikorere y’inzego z’ubucuruzi binyuze mu kwishyura cyangwa kwakira amafaaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yahuje uburyo bw’ikoranabuhanga MTN Rwanda na Airtel- Rwanda byashyizemo mu rwego rwo guhanahana amafaranga, ibikora igamije gufasha abakiliya ba buri kigo gukorana n’abakiliya b’ikindi bityo haveho imbogamizi zatumaga runaka adaha amafaranga undi kubera ko badafite ifatabuguzi mu kigo kimwe.

Ni  gahunda yatangijwe n’abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri biriya bigo.

Kugira ngo umukiliya wo mu kigo kimwe yoherereze mugenzi we wo mu kindi kigo amafaranga akanda *182*11#  hanyuma amabwiriza agakurikizwa.

Ushobora kandi gukanda *182*1*2# nabwo ugakurikiza amabwiriza.

Yatangiye gukorana na Airtel Money
TAGGED:AirtelAmafarangafeaturedGagaKNCMoney
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Danny Vumbi Yapfushije Umubyeyi
Next Article APR FC Yatengushye Perezida Wayo Wayisabye Gutwara Ibikombe Byose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?