KNC Yivuguruje Ku Cyemezo Cyo Gusesa Gasogi United

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) usanzwe ari Perezida wa Gasogi United  yisubiyeho ku cyemezo yari aherutse gufata cyo gukura ikipe ye mu mupira w’amaguru mu Rwanda kubera ‘umwanda’ avuga ko uwubamo.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 02, Gashyantare, 2024 yatangarije kuri Radio One abereye umuyobozi ko atagisheshe Gasogi United.

Hari hashize igihe gito asabye abayobozi mu ikipe ye n’abakinnyi kongera imyitozo yitegura umukino uzabahuza na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki ya 3, Gashyantare, 2024 .

KNC yamaze kwemerera Radio One abereye umuyobozi ko umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko akazakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.

- Advertisement -

Si ubwa mbere uyu mugabo afashe icyemezo cyo gukura ikipe ye muri Shampiyona nyuma akivuguruza.

Mu mwaka wa 2022 yabikoze ndetse avuga ko atazasubira ku kibuga, birangira ibyo yavuze atabikoze.

Mu mukino ukurikira, Gasogi United izakina na Kiyovu Sports mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuva saa 18:00.

Muri Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version