Uganda Yafunze Abarobyi Ba DRC

Polisi ishinzwe umutekano mu mazi ya Uganda yafunze abarobyi 24 bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ifatira ubwato bwabo n’ibyari biburimo byose.

Ibyo ni moteri n’incundura bari bajyanye kurobesha, byose byajyanywe gufungirwa muri Uganda n’abo barobyi nabo barafungwa.

Barashinjwa gukorera uburobyi mu mazi y’igihugu kitari icyabo kandi mu buryo budakurikije amategeko.

Sosiyete sivile ikorera ahitwa Mokambo muri Teritwari ya Mahagi muri Ituri niyo yabibwiye Radio Okapi.

Umuyobozi w’iyo sosiyete sivile witwa Grégoire Thumitho yavuze ko kugira ngo abo barobyi barekurwe bagomba gutanga $200 kuri buri wese kugira ngo arekurwe.

Bafungiwe ahitwa Bulisia muri Uganda ku gice gituranye na Ituri.

Sosiyete sivile ya DRC isaba ubuyobozi bw’iki gihugu kwinjira muri iyi dosiye kugira ngo abo baturage barekurwe bidatinze.

Polisi ya Uganda ishinzwe umutekano mu mazi ivuga ko bariya barobyi bavogereye amazi yayo, barenga umupaka ugabanya aya Uganda na DRC bityo bakaba bagomba kubihanirwa mu buryo runaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version