Mu mahanga
DRC Yirukanye Abasirikare B’u Rwanda Babaga Muri EAC Force

Repubulika ya Demukarasi ya Congo yategetse ko abasirikare b’u Rwanda babaga mu buyobozi bw’umutwe w’ingabo z’Akarere zagiye yo gufatanya n’abandi kuhagurura amahoro, zitaha.
Itangazo ryasinywe n’umuvugizi w’ingabo za DRC Major General Ekenge Bomusa Efomi Sylvain rivuga ko abasirikare b’u Rwanda birukanywe ari ababaga mu buyobozi bwa EAC Force ifite ibirindiro i Goma.

Major General Ekenge Bomusa Efomi Sylvain
Amakuru dufite kandi avuga ko abo basirikare bamaze gutaha mu Rwanda.
#RDC🇨🇩 "Pour des raisons sécuritaires,la RDC a enjoint le Commandant de la Force Régionale des #EAC de rapatrier dans leur pays les officiers #rwandais membres du QG de la Force basés à #Goma.Ces derniers ont déjà quitté le sol congolais et regagné le 🇷🇼Rwanda" ( communiqué) pic.twitter.com/OWf2GwufSw
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) January 31, 2023