Koffi Ntiyitabye Urukiko Ngo Aburane Ku Byo Yavuze By’Uko Ingabo Za DRC Zidashoboye

Umunyamuziki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uri mu bakomeye muri Afurika witwa Koffi Olomidé ntiyaraye agaragaye mu rukiko ngo yisobanure kubyo ubushinjacyaha bumurega bikubiye mu byo yavuze ubwo yagiraga icyo atangaza ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Mu kiganiro yatanze mu ntangiriro za Nyakanga, 2024; Olomidé yavuze ko ingabo z’igihugu cye zigize ‘ntibindeba’ kuko ngo abarwanyi ba M23 bazitsinda ku manywa y’ihangu zikiruka zigata urugamba.

Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibwishimiye iyi mvugo kuko bwemeza ko itesha agaciro ingabo z’igihugu kandi ikaba ‘urucantege’ ku bandi bakunda igihugu bifuza gufatanya nazo ku rugamba.

Nubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande bimaze iminsi bigaragara ko hari abasirikare benshi b’iki gihugu bata urugamba bagakizwa n’amaguru.

N’ikimenyimenyi hari abagera kuri 25 baherutse gukatirwa urwo gupfa nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rubahamije ibyaha birimo no guta urugamba no kutumvira amabwiriza y’abayobozi bazo mu bihe by’intambara.

Umutwe wa M23 niwo uvugwaho gutuma abo basirikare bata urugamba kubera umuvuduko wawo mu gufata ibice bitandukanye bwa DRC.

Nk’ubu Radio Okapi yanditse ko abo barwanyi barimbanyije urugamba bagana ahitwa Butembo, za Musienene muri Teritwari ya Lubero.

Uko M23 yigarurira ahantu hatandukanye niko isanga abasirikare ba DRC baramaze kuhava, abihasanze nabo ntibayikome imbere.

Birashoboka ko ibi ari byo Koffi yashingiyeho avuga amagambo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho mu nkiko!

Ingabo za DRC zifatanyije ku rugamba n’iz’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo witwa SADC zibumbiyemo iza Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania.

Abo bose ariko ntibarashobora gukoma imbere abarwanyi ba M23.

Koffi, mu gukomoza kuri ubwo bugwari bw’ingabo z’igihugu cye, aherutse kubwira radio na televiziyo by’igihugu cye ko izo ngabo zifite ibikoresho bike kandi bishaje.

Ibyo ngo si inkuru mbarirano ahubwo ni ibyo yiboneye n’amaso ye kandi byaramubabaje.

Yagize ati: “ Turatsindwa, bakadukubita ku manywa y’ihangu. Niboneye abo bantu baturwanya baza mu makamyo batuje nta n’umwe ubakoma imbere”.

Olomidé kandi yanibajije impamvu Perezida wa DRC yahinduye Minisitiri w’ingabo mu gihugu kiri mu ntambara rwagati!

Perezida Félix Tshisekedi aherutse kugira  Guy Kabongo Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe ingabo z’igihugu, aza asimbura Jean-Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’ubwikorezi.

Iyi mvugo ndetse yarakaje urwego rukuru rw’itangazamakuru muri DRC bituma umuyobozi mukuru wa Radio-Television ya DRC witwa Sylvie Elenge ahagarika umunyamakuru waganirije Olomidé witwa Jessy Kabasele mu kiganiro kitwa ‘Le Panier’ ni ukuvuga ‘Agaseke’ mu Kinyarwanda.

Itangazo rihagarika uwo munyamakuru rinahagarika n’ikiganiro Le Panier kuzageza mu gihe kitaratangazwa.

Itangazamakuru rya DRC kandi ryahawe umuburo wo kwirinda kuganiriza uwo ari we wese ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu keretse ‘ryatumiye umuhanga mu by’umutekano n’iriya ntambara’.

Koffi ni umunyamuziki ukunzwe haba mu gihugu cye ndetse n’ahandi ku isi.

Si ubwa mbere agaragaye mu bifitanye isano na Politiki kuko muri Mata, 2024 yanze gukomeza guhatanira kujya muri Sena y’igihugu cye.

Asanzwe ari umuyoboke w’imena w’ishyaka rya Tshisekedi ariko ntatinya kujora zimwe muri politiki zaryo, akavuga ko abikora nk’umuturage ukunda igihugu cye kandi ufite uburenganzira ahabwa n’itegeko bwo kuvuga ibyo atekereza ku miyoborere ya DRC.

Icyakora kuri iyi nshuro ibyo yavuze ku ntambara ibera mu gihugu cye byarakaje cyane Guverinoma kuko itihanganira uwo ari we wese unyuranya n’ibyo yatangaje kuri iriya ntambara.

Mu mihanda y’i Kinshasa benshi baramwamaganye, bavuga ko imvugo ye ari urucantege ku ngabo z’igihugu cye, abandi bo bavuga ko yavugishije ukuri ku bigaragarira amaso ya buri wese.

Abo byarakaje bavuze ko Guverinoma ikwiye kumwambura uruhushya rw’aba dipolomate rumwemerera kujya mu mahanga ndetse iby’uko ari Ambasaderi ushinzwe iby’umuco nabyo akabyamburirwa uburenganzira.

Kuri uyu wa Mbere taliki 15, Nyakanga, 2024 yagombaga kwitaba urukiko ngo yisobanure kuri iriya mvugo ariko ntiyahabonetse kuko ari muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukora indirimbo.

Ni ibyatangirijwe urukiko n’abamwunganira barimo Me Ruffin Lukoo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version