MINAGRI Yatangaje Uko Nkunganire Izatangwa Mu Ihinga 2025 A

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafili Ildephonse yasohoye amabwiriza agenga nkunganire y’ifumbire izatangwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A.

Ni amabwiriza ashingiye ku itegeko N° 30/2012 ryo ku wa 01/08/2012 rigena imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda n’imiti ikoreshwa mu buhinzi no mu bworozi mu Rwanda ndetse n’itegeko N° 005/2016 ryo kuwa 05/04/2016 rigenga imbuto n’amoko y’ibihingwa mu Rwanda.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi akubiye mu ngingo nkuru 18.

Mu gihembwe cy’ihinga cyavuzwe haruguru hazunganirwa ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.

Ibigo bitanu by’abikorera nibyo bifite uburenganzira bwo gushaka iyo fumbire no gukorana n’ikindi kigo kitwa Agro Processing Trust Corporation Ltd(APTC Ltd) n’abacuruzi b’ifumbire bemewe bitwa Agrodealers.

Aba bakorera mu mirenge yose y’u Rwanda.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko ubwoko bukurikira bw’ifumbire ari bwo buzahabwa abahinzi nka Nkunganire.

Ubwo ni DAP: 44%; UREA: 34%; NPK 17-17-17: 40%, Kупoplus (Coated Urea): 36%; KCL/MOP: 36% na Micro-nutrient Fertilizers/blends: 7% – 45%.

Nkunganire kuri buri bwoko bw’ifumbire ishingira ku ntungagihingwa ifite z’ibanze zikenewe mu butaka bw’u Rwanda ndetse n’igiciro cyayo ku isoko.

Ikindi ni uko abahinzi bazagura ifumbire mvaruganda ku bacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) bemewe bo mu mirenge yabo ku giciro kiriho Nkunganire ya Leta nk’uko kigaragazwa mu mabwiriza MINAGRI yashyize ku rukuta rwayo rwa X.

Hari n’ibigo 29 biri muri ayo mabwiriza byagiranye amasezerano na RAB ngo byemererwe gucuruza imbuto z’indobanure ku bahinzi muri iyo Nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A.

Abacuruzi b’izo mbuto bashobora kugabanyiriza abahinzi ibiciro, ariko ntibemerewe kuzamura ngo barenze ibiciro ntarengwa byashyizweho, byose bigakorwa hubahirijwe ubuziranenge bw’imbuto bwemewe.

Abahinzi nabo bagomba kubanza kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga rya ‘Smart Nkunganire System-SNS’, bakagaragaza ibyo bakeneye ku mbuto n’ifumbire byunganirwa na Leta.

Umuhinzi yiyandikisha akoresheje telefoni igendanwa, naho utayifite akiyandikisha akoresheje telefone y’umwe mu bagize umuryango we, iy’umujyanama w’ubuhinzi cyangwa abandi bamamazabuhinzi.

Abo ni  urubyiruko rw’abakorerabushake, abafashamyumvire b’ubuhinzi, imboni z’ikoranabuhanga n’abandi.

Mu kwiyandikisha, umuhinzi akanda *774# agakurikiza amabwiriza.

Amakuru umuhinzi ashyira muri sisitemu ya SNS akubiyemo nimero y’indangamuntu na nimero iranga ubutaka ahingaho (UPI) iyo ihari, haba ku butaka bwe bwite, ubwo yatisha cyangwa ubwo akodesha kandi ubusabe bwe bwemezwa na Agronome w’Umurenge.

Ku ruhande rw’abacuruzi b’inyongeremusaruro, bo basabwa gukoresha uburyo bwa MOPA ‘Mobile Ordering Processing Application’ bushamikiye kuri SNS mu kurangura no gucuruza imbuto n’ifumbire byunganiwe na Leta.

Ikigo cyemerewe gukorana n’ibindi byahawe uburenganzira bwo gucuruza ifumbire kitwa APTC Ltd kigomba kugirana amasezerano yihariye y’imikoranire n’ibigo by’abikorera.

Iki kigo gifite inshingano zo kugenzura no gukurikirana uburyo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure byunganiwe na Leta iigera ku bacuruzi b’inyongeramusaruro n’abahinzi kandi kikarinda ko hari uburyo bwose bwa magendu mu micururize n’imikoreshereze y’iyo nyongeramusaruro bukorwa.

Mu ngingo ya 12 y’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi harimo ko Akarere gakwiye gushyiraho itsinda rizakorana n’ikigo APTC Ltd na RAB mu kugenzura imitangire y’inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

Bigomba gukorwa  hasurwa abacuruzi b’inyongeramusaruro nibura inshuro imwe mu gihembwe cy’ihinga, hagakorwa ibarura ry’ingano y’ifumbire n’imbuto biri mu bubiko, imicururize ndetse n’ubuziranenge bwazo.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hagamijwe kwihutisha no gutanga service nziza, uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Smart Nkunganire System (SNS), buzajya bukoreshwa mu kwemeza inyandiko zose no kuzihererekanya kugeza zishyikirijwe Akarere.

Bizakorwa kugira ngo zishyurwe mu gihe nyacyo.

Hagomba kandi kubikwa inyandiko zose zizifashishwa mu igenzura ry’imikoreshereze y’imari ya Leta irebana na Nkunganire ku ifumbire n’imbuto.

Ingingo ya 14 y’amabwiriza y’iyi Minisiteri ivuga ko abagura n’abagurisha inyongeramusaruro bose, inzego zishinzwe kwishyura Nkunganire n’izishinzwe ikurikirana ku mikoresherezwe y’inyongeramusaruro basabwa gukoresha ikoranabuhanga rya SNS, keretse igihe ryahagaze ku mpamvu zitandukanye.

Icyo gihe ngo nibwo hakifashishwa uburyo bw’impapuro, kandi bikemezwa n’umukozi w’urwego rw’Akarere, Umurenge, RAB na APTC.

Imwe mu nshingano z’Akarere kuri iyi ngingo ni ukwishyura Nkunganire ya Leta yose (100% subsidy contribution) ku mbuto n’ifumbire byageze mu Murenge, hashingiwe ku nyemezabwishyu n’amasezerano yo kugemura inyongeramusaruro yemejwe n’inzego zose bireba.

Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari bwo busabwa gukorana no gukurikiranira hafi imikorere y’abacuruzi b’ifumbire n’imbuto z’indobanure mu Mirenge n’Utugari twabo kandi, ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere na APTC, abacuruzi b’inyongeramusaruro batubahirije ibisabwa bagasimbuzwa.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko umucuruzi w’ifumbire n’imbuto agomba kugira ububiko bwabyo bwujuje ibyangombwa byose bisabwa harimo kuba hatemberamo umwuka uhagije n’udutanda duterekwaho imifuka y’ifumbire kimwe n’iy’imbuto, byose bikabikwa ku buryo bwujuje ubuziranenge.

Gutanga ifumbire igenewe abahinzi kandi yunganiwe byigeze guteza ibibazo ndetse abantu benshi barimo n’abacuruzi bakomeye barabifungirwa.

Si abacuruzi bafunzwe gusa ahubwo n’abayobozi mu nzego z’ibanze barabizize bituma hari n’abayobozi haba muri  Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abo muri RAB bashyirwa mu majwi mu nkiko.

Byavugwaga ko hari ifumbire yari igenewe abahinzi yanyerejwe, amafaranga Leta yayishyizemo ajya mu mifuka y’abantu ku giti cyabo.

Leta y’u Rwanda itanga ‘Nkunganire’ mu buhinzi igamije korohereza abahinzi kubona ifumbire ku giciro gito kugira ngo nabo bazongere umusaruro.

Ibihingwa bihabwa iyo Nkunganire byiganjemo ibinyampeke n’ibinyamisogwe kuko ari byo bihingwa bikunze gufasha abaturage guhangana n’inzara mu gihe umusaruro wagenze nabi.

Ni ibihingwa kandi bishimirwa ko bikize ku ntungamubiri kandi bishobora guhunikwa igihe kirekire bitarangirika, urugero runini rukaba ibigori.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version