Ingabo Z’ u Rwanda Zavuguruye Amasezerano N’Ikigo Dallaire Institute

Minisitiri Murasira ashyira umukono ku masezerano

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira yasinye amasezerano avuguruye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’Ikigo kita ku burenganzira bwa bana no gukumira ko bajyanwa mu ntambara kitwa  Dallaire Institute for Children, Peace and Security.

Aya masezerano arimo ziteganya uruhare ingabo z’u Rwanda zizagira mu gukumira ko abana bajyanwa mu ntambara mu Africa ndetse n’ahandi ku isi.

Ku ruhande rw’Ikigo Dallaire Institute for Children, Peace and Security uwashyize umukono kuri ariya masezerano ni Dr Dr Shelly Whitman, akaba Umuyobozi nshingwabikorwa muri iki kigo.

Muri ariya masezerano kandi harimo ay’uko i Kigali hazubakwa ikigo kizajya gikorerwamo ibikorwa byo gukurikirana uko abana barindwa kujyanwa mu mitwe ya gisirikare n’ibindi bikorwa bibahohotera mu bihe by’intambara.

- Advertisement -

Iki kigo kizitwa Cenre of Excellence kikazaba ari ingirakamaro mu gukora ubushakashatsi ku bibazo byugarije abana, gutanga amahugurwa no gukora Politiki zo kurinda abana kujya mu mitwe ya gisirikare.

Minisitiri w’ingabo ubwo yaganiraga n’abo muri kiriya kigo
Dr Dr Shelly Whitman
Impande zombi zemeranyijwe ku mikoranire irambye izamara imyaka itanu
Minisitiri Murasira ashyira umukono ku masezerano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version