Koperative Zihinga Umuceri Zahize Izindi Zabishimiwe

Urugaga nyarwanda rw’amakoperative ahinga umuceri FUCORIRWA( Fédération des Unions de Coopératives Rizicoles au Rwanda) rwahurije hamwe abayayobora kugira ngo ruhembe abitwaye neza.

Iyo mu Murenge wa Rukomo yitwa CODERVAM niyo yabaye iya mbere ihabwa igihembo nyuma yo kugira amanita 97.7%.

Amafaranga yakuye  mu musaruro wayo yayashoye mu bikorwa bizamura abanyamuryango ku buryo buri wese yishyurirwa mutuelle de santé.

Ikindi umubitsi wayo witwa Aisha Umurerwa avuga ko iyi koperative yabo yatangiye mu mwaka wa 1987 ariko iza guhomba.

- Kwmamaza -

Mu guhomba yaje kujyamo imyanda igera kuri miliyoni 400, ibyo bikiyongeraho n’amacakubiri yarangwaga mu buyobozi bw’iyi Koperative.

Umuceri ni igihingwa gikenera amazi menshi ariko gifatiye runini abagihinga

Umurerwa avuga ko gahoro gahoro biyubatse baza kugera kuri byinshi birimo no kubaka ikigega cy’ingoboka kirimo Miliyoni Frw 80.

Umuceri bahinga kandi wababereye ingirakamaro kuko waje gutuma bubaka station ya essence na mazout, nayo ibabera irindi shoramari.

Ati: “ Nyuma batangiye gutekereza imishinga y’icyabafasha ejo hazaza banga ko bazongera guhomba. Batakereje icyatuma batera inbere ndetse bakigira.”

Perezidante w’iyi Koperative witwa Gaudence Nyirandikubwimana avuga kuba bahembwe ari akanyabugabo batewe, ko bazakomeza kuzamura umusaruro ntibamanuke ngo hagire ubacaho.

Avuga ko ishoramari bakoze ryatumye batongera gukata imisanzu y’abanyamuryango kandi amafaranga bakuyemo bayashyira mu bindi  byunguka, urugero nka station twavuze haruguru ifite agaciro ka miliyoni Frw 350.

Bafite kandi ikigega cy’inyongeramusaruro gifite agaciro ka miliyoni Frw 57.

Dr Patrice Mugenzi uyobora Urwego rw’igihuru rw’amakoperative, RCA, avuga ko ubusanzwe guhinga umuceri biteza imbere amakoperative agihinga.

Dr. Patrice Mugenzi aganira n’itangazamakuru

Avuga ko guhinga umuceri muri ubu buryo bitanga ikizere ku gihugu kuko bituma iterambere rigera ku bantu benshi.

Yasabye abanyamuryango ba CODERVAM kutazatwara n’ishoramari ryo muri station ngo bitume ubuhinzi bw’umuceri bwirengagizwa buhazaharire.

Abanyamuryango bateranye kuri uyu wa Kabiri bari baturutse muri Koperative 18 zihinga umuceri hirya no hino mu Rwanda.

Babwiwe uko barushanyijwe mu by’umusaruro no kwesa imihigo biyemeje ariko bahava basinye n’indi muhigo y’umwaka wa 2024.

Bamenyeshejwe uko bitwaye mu ihinga ry’umuceri mu mwaka wa 2023.

Aba banyamuryango bahagarariye abandi bamenyeshejwe ko mu mwaka wa 2023, umuceri wose weze mu Rwanda warengaga  kuri toni 40,000, umwinshi waragurishijwe ariko undi uhabwa abanyamuryango kugira ngo nabo barye iki gihingwa ngangurarugo kikaba na ngengabukungu hamwe na hamwe ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version