Ku Myaka 19 Y’Amavuko Yishe Nyina

Polisi y’ahitwa Busia muri Uganda iri mu iperereza ryo kumenya abari inyuma yo gutwika umusore witwa Robert Wejuli agapfa. Ababibonye bavuga ko uriya musore yari yabanje kwica Nyina w’imyaka 39 y’amavuko.

Uyu musore uvugwaho kwica Nyina yari afite imyaka 19 y’amavuko, akaba yabanaga na Nyina ahitwa Alupe B muri Busia, Nyina akaba yitwaga Belvin Nanjala.

Abapolisi bavuga ko hataramenyekana impamvu nyayo yateye uriya musore wari ukiri muto kwica Nyina.

Abaturanyi bavuga ko uriya musore yahagurukanye Nyina amutera ibyuma kugeza apfuye.

- Advertisement -

Yahise acika ajya kwihisha ariko asa n’uwihishe muri kaburimbo kubera ko abantu bahise bamubona baramusumira bamusubiza aho bivugwa ko yiciye Nyina.

Bahageze bamutera amabuye kugeza anogotse.

Polisi yahageze isanga uwo musore yapfuye, ifata bamwe mubo ikekaho uruhare muri urwo rupfu.

Yajyanye umurambo wa Nyina w’uwo musore ndetse  n’uwe mu buruhukiro ngo isuzumwe.

IP Moses Mugwe uvugira Polisi mu gace ka Busia( PHOTO | FILE)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version