Muri DRC Mugiga Imaze Gutuma Abantu 129 Bapfa

Indwara ifata imyakura yo mu bwonko bita Meningitis imaze gutuma abantu 129 mu bandi 267 yafashe bapfa. Abibasiwe ni abo mu Ntara yitwa Tshopo kari mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyi ndwara yatangiye kuvugwa bwa muri kariya gace mu kwezi wa Kamena, 2021.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko amakuru y’ubukana bw’iyi ndwara yaraye  atangajwe na Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Tshopo yitiriwe umugezi wa Tshopo uyicamo hagati.

- Advertisement -

Mugiga iterwa ni iki?

Hari umuganga wasobanuriye Taarifa ko kugira ngo umuntu arware mugiga biterwa n’uko hari microbes ziba zashoboye kurenga umupaka karemano urinda ubwonko kwandura.

Ni umupaka mu kiganga bita’ Blood Brain Barrier’.

Igice cy’ubwonko gishinzwe kuburinda microbes kitwa Blood Brain Barrier

Kubera ko ubwonko bw’umuntu ari inyama ifite akamaro kanini, bufite umutaka uburinda ko hari udukoko twabwanduza.

Kubera impamvu zitandukanye, hari ubwo za microbes zibasha kubwinjiramo bityo umuntu akarwara indwara abahanga bita meningitis , Abanyarwanda bise Mugiga.

Bimwe mu bimenyetso bya Mugiga ni ukugira umuriro myinshi, umuntu agatakaza ubwenge mu gihe runaka, kandi uku gutakaza ubwenge biba bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko bibaye ari nko mu gikoni ashobora gushya.

Umuganga yabwiye Taarifa ko indwara ya Mugiga itagaragara cyane mu Rwanda. Ikindi ni uko iyi ndwara itandura.

Bimwe mu bimenyetso bya mugiga harimo umuriro, guhinda umushyitsi, kuruka n’ibindi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version