Kuba Kenya Yaranze Gufunga Umupaka Na Tanzania ‘Bigiye Kuyikoraho’

Ubwongereza bwatangaje ko bugiye gushyira Kenya ku rutonde rw’ibihugu budashaka gukorana nabyo niba ikomeje gufungura umupaka uyihuza na Tanzania.  Buvuga ko kuba Kenya yaranze guca ubuhahirane na Tanzania bishyira mu kaga Abongereza baba muri Kenya kuko bashobora kwanduzwa COVID-19 n’abanya Tanzania baza muri Kenya.

Iby’uko u Bwongereza bushobora gushyira Kenya ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bazajya babanza gushyirwa mu kato bageze mu Bwongereza byatangajwe n’umwe mu bakorera Ambasade yabwo i Nairobi wabibwiye Telegraph.

Yavuze ko niba Kenya itisubiyeho izashyirwa kuri ruriya rutonde bitarenze tariki 29, Werurwe, 2021.

Abategetsi bo muri Kenya birinze gufunga umupaka wayo na Tanzania birinda ko nayo yayihimuraho.

- Advertisement -

Mu mwaka ushize ariko hari habayeho ikibazo hagati ya Kenya na Tanzania ubwo Tanzania yafataga icyemezo cyo kubuza indege enye za Kenya kugwa ku bibuga byayo by’indege. Icyo gihe Kenya nayo yahise itangaza ko abanya Tanzania bazajya bagera ku butaka bwayo bazajya bashyirwa mu kato.

Iyi ntambara y’ubukungu yaje kugenza amaguru make, ariko muri iki gihe u Bwongereza buri gushyira igitutu kuri Kenya ngo yongere isuzume ibyemezo yari yarafatiye abanya Tanzania bagera ku butaka bwabo cyane cyane ababa bashaka gutega Kenya Airlines.

Abasesengura iby’umubano wa biriya bihugu uko ari bitatu bavuga  Abanya Kenya bari kwibaza niba bari bwumvire ibyo ab’i London babasaba cyangwa niba bari bwemere bagashyirwa ku rutonde rw’abagenzi bagomba kujya bashyirwa mu kato k’iminsi 10 bageze mu Bwongereza kandi bakishyura £1,750 yo kwitabwaho aho bazajya baba bacumbikiwe muri Hoteli Leta yateganyije.

The Nation yanditse ko icyemezo cyo guheza Abanya Tanzania kizagira ingaruka ku bukerarugendo haba muri Kenya no muri Africa muri rusange.

Kenya  isa n’aho iri mu ihurizo rikomeye kuko nidakumira abantu baturuka muri Tanzania, izafatirwa ibihano bizatuma indege zayo zitajya mu Bwongereza kandi ari yo yasaga n’isigaranye isoko ryo kubajyana yo.

Ibindi bigo bitwara abagenzi mu ndege byo muri Afurika y’Epfo, Ethiopia, Qatar na Leta Ziyunze z’Abarabu  niyo yari isigaranye bimaze igihe byarakumiriwe.

The Telegraph yanditse iti: “ Hashize ibyumweru runaka hari impuha muri Nairobi z’uko kudafunga umupaka na Tanzania bizakoraho Leta ya Kenya. Impamvu ni uko Tanzania yamaze igihe yaranze gutangaza imibare y’abaturage banduye COVID-19 bityo amahanga akaba ayifitiye impungenge.”

Ambasaderi w’u Bwongereza muri Kenya yirinze gutangariza byinshi Business Daily kuri iki kintu yirinda ko cyarushaho kuzamura urwikekwe mu mubano w’ibihugu byombi.

Mu magambo make Umuvugizi wa Ambasade y’u Bwongereza muri Kenya yagize ati: “ Urutonde rw’ibihugu twashyiriyeho ingamba ku baturage babyo ruhora rusuzumwa ariko twirinda gutangaza byinshi ku bihugu byashyirwaho cyangwa byakurwaho.”

Kuba uwahoze ari Perezida wa Tanzania nyakwigendera John Pombe Joseph Magufuli yaranze ko abaturage be bakurikiza amabwiriza yatangwaga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi kugira ngo birinde COVID-19 byatumye hari abandura.

Amahanga nayo yabaye nkashyize Tanzania mu kato kubera ko yirinda ko abaturage bayo bakwanduzwa kiriya cyorezo.

Ikindi ni uko abayobozi ba Tanzania ku ngoma ya Magufuli baburiraga abaturage ko kwikingiza COVID-19 bizabagaruka, bityo babagira inama yo kubireka.

Ikindi gisa n’icyateye ubwoba abategetse b’i London ni uko icyorezo cya COVID-19 ubu kiri mu gice cyacyo cya gatatu muri Kenya bityo umubare w’abacyandura ukaba warongeye kuzamuka.

Kenya yabaruye abaturage bayo banduye kiriya cyorezo 124,707, n’abandi 2,066 cyahitanye.

Iyi ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24, Werurwe, 2021.

Kenya na Tanzania bari bamaze iminsi mu ntambara y’ubukungu…

Kenya na Tanzania nibyo bihugu bikize kurusha ibindi bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Nibyo bihugu muri aka karere bifite ibyambu byifashishwa mu kwambutsa ibicuruzwa bigera muri aka karere biciye mu Nyanja.

Kubera inyungu z’ubucuruzi, Kenya na Tanzania bihora mu ntambara yabwo aho buri gihugu kiba kifuza kurusha ikindi uruhare mu bucuruzi  bwo muri aka karere.

Mu myaka mike ishize, intambara y’ubucuruzi hagati yabyo yari ishingiye ku bicuruzwa birimo amata, isukari, imisoro n’ibindi.

Ibi byatumye habaho inama hagati y’abayobozi bakuru mu bihugu byombi baganira uko bahosha uwo mwuka mubi.

Ikindi ni uko umwuka mubi hagati ya Kenya na Tanzania ugira ingaruka ku bucuruzi bw’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, iyi ikaba ari n’impamvu yatumye ku kicaro cy’uyu muryango kiri Arusha( Tanzania) harabereye inama yo kwiga kuri iki kibazo yabaye hagati ya tariki 12 na 16, Ugushyingo, 2020.

Iyi nama yari iya kabiri yo muri ubu bwoko kuko iya mbere yabaye muri Gicurasi, 2019 ubwo Kenya yatumizaga iriya nama kugira ngo irege Tanzania kuyishyiriraho imisoro idashyize mu gaciro.

Igitangaje ni uko amasezerano agena ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba avuga ko buri gihugu kigomba kugira imisoro gisonera ibicuruzwa biva muri buri gihugu kiwugize, ariko byagera kuri Kenya na Tanzania ntihagire ikibikurikiza!

Tanzania yigeze gushinja Kenya ko yitwaza ko ibicuruzwa biturutse muri kimwe mu bihugu bigize uriya muryango byemerewe kugera ku isoko ry’ikintu bidasoreshejwe cyane, bityo  ikora za bombo cyangwa ibindi bicuruzwa ibyohereza ku bwinshi ku isoko rya Kenya.

Tanzania ivuga ko Kenya yabonye ko buriya ari uburyo bwiza bwo kwigarurira isoko ryayo kandi nayo ifite inganda.

Ibi byatumye Tanzania ishyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa biturutse muri Kenya byiganjemo shokola( chocolate), ice cream, za biswi( biscuits) na bombo.

Ikindi gicuruzwa cyarakaje abanya Tanzania ni sima( ciment) yitwa Tembo n’iyitwa  Bamburi.

Byarakaje Kenya nayo ihita ishyiraho imisoro ku ifu ya Kawunga iva muri Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version