Nibwo bwa mbere Perezida Paul Kagame yavuze kuri Paul Rusesabagina aherutse guhana imbabazi n’abandi bari barakatiranywe n’inkiko igifungo cy’imyaka igera kuri 20. Yabwiye Jeune Afrique ko kuba Rusesabagina yarahawe imbabazi ari ibintu byakozwe kandi ko ntawe ukwiye kubigira ikibazo.
Gusa yavuze ko kuba uyu mugabo yarageze hanze agasubira mu byo gukoroga u Rwanda ari ikintu kizashakirwa umwanya.
Yarekuwe ku wa Gatanu taliki 24, Werurwe, 2023 arekuranwa n’abandi bantu 19 barimo na Sankara.
Iby’ikibazo cya Rusesabagina Perezida Kagame yakigarutseho mu kiganiro kirekire yahaye Jeune Afrique.
Ni naho yeruye avugira ko aziyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora azaba mu mwaka wa 2024.
Soma ikiganiro cyose mu Kinyarwanda:
Jeune Afrique : Muri Mali, Burkina Faso, Guinée, Soudan, Niger no muri Gabon… aho ni hamwe mu hantu haherutse kuvugwa ihirikwa ry’ubutegetsi ku mubane w’Afurika. Ese kuba abasirikare bari guhurika ubutegetsi kuri uyu muvuduko murabivugaho iki?
Paul Kagame :Wibwira se ko iryo hirika ry’ubutegetsi ari ikintu kiza gutyo gusa?. Oya burya biba ari ingaruka z’ibintu byinshi byikusanyije mu myaka yatambutse. Iyo uzisesenguye hari ibyo ubona ko bifite ishingiro, ibindi ukaribura, ariko ntabwo impamvu zo zabura kandi nta gitangaza kirimo. Uti: “ Byabaye icyorezo?” Nabyo byashoboka kuko akenshi ibintu nk’ibi wabigeranya na virus iba yageze kure ibintu udashobora kubisubiza inyuma . Ibintu byose ubona muri biriya bice biba ari ingaruka z’ijambo bita ‘imiyoborere’ nyuma hagakurikiraho ‘umutekano’.
Ayo magambo niyo agena imibereho myiza y’igihugu, habanza imiyoborere myiza hagakurikiraho umutekano.
Jeune Afrique: Mubona ari gute ibibazo nka biriya byakemurwa cyane cyane ko bihabanye n’amabwiriza y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe? Ese byakemurwa n’ibitero bya gisirikare bigakuraho abafashe ubutegetsi cyangwa ni ukubafatira ibihano by’ubukungu?
Paul Kagame: Umuntu yakwibaza ahubwo niba kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ahantu runaka ari byo bikemura icyo kibazo. Nta cyo bitanga kuko bitabuza ko hari irindi ribaho. Kuki abantu bihutira kwamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi ariko bagera ku bantu bahinduka itegeko nshinga kugira ngo abafashe ubutegetsi bagere ku ntego zabo aho kuba iz’abaturage bakaruca bakarumira?
Kujya mu muhanda abantu bakamagana uwavuyeho bagashyigikira uwagiyeho ni ibintu byumvikana ariko Afurika n’Umuryango w’ubumwe bwayo bagomba kuzirikana ko hari ibintu bituma ihirikwa ku butegetsi riba.
Jeune Afrique: Muvuga iki ku ngingo y’uko abatuye ibihugu byakorewemo ihirikwa ry’ubutegetsi baba batagisha Ubufaransa nk’uko byigeze kuba hagati y’igihugu cyanyu n’Ubufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?
Paul Kagame: Nibyo koko hari henshi muri Afurika abaturage batishimiye uko ibihugu bikomeye byivanga mu miyoborere yabo kandi si ikibazo kireba Ubufaransa gusa, Ubwongereza cyangwa Amerika n’Ububiligi. Abantu rwose ntibabishaka kandi birumvikana . Abatuye ibyo bihugu bamaze kumva ko ibireba ibihugu byabo ari bo babyicungira.
Ibibazo biri muri Afurika biratureba mbere y’undi uwo ari we wese.
Jeune Afrique: Muri Mata, muhurutse gusura Perezida wa Guinea uherutse kujya ku butegetsi ahiritse ubutegetsi. Ese musanga bikwiye kugirana umubano n’abantu bahiritse ubutegetsi?
Paul Kagame: Abibwira ko igihugu kirangirira kuri Perezida wacyo aba yibeshye. Iyo abantu batinda ku muyobozi w’igihugu bakibagirwa ko abaturage bacyo baba bafite ibibazo, baba hari ikintu kinini birengagije. Abo baturage iyo basanze bagomba gukuraho runala bagashyiraho undi, baba babikoze babyihitiyemo. Uwo bashyizeho baba bagomba kumuha umwanya akabayobora, akagaragaza ko batamwibeshyeho
Iyo abatengushye baba bafite uburenganzira bwo kumukuraho bagashyiraho undi. Akenshi usanga mu gukemura ibibazo tubica hejuru.
Ibibera ku mugabane wacu biratureba byaba bishimishije cyangwa se ari iteshamutwe.
Jeune Afrique: Ku nshuro ya kabiri UN iherutse gusohora indi raporo mu gihe cy’amezi atandatu ishingwa u Rwanda gukorana na M23 ndetse iyo raporo yerekana ikoresheje amafoto n’ibindi bihamya byerekana ko ingabo zanyu zikorana bya hafi na M23. Musanga ibyo bihamya atari simusiga?
Paul Kagame: Abo bitwa inzobere sinzi ibyo bazobereyemo ariko reka duhere kuri icyo bita ‘raporo’.
Ibikubiye muri izo raporo usanga zihabanye n’ibyo dusanzwe tuzi.
Ese koko muri rusange ibibazo bya DRC na M23, ni nabyo by’u Rwanda? Mbibajije kubera ko iyo usomye muri izo raporo usanga ntaho bajya bagaruka ku mateka y’ibibazo bya DRC, ngo bavuge ku nshingano z’abayobozi b’iki gihugu mu bibi bikibamo bikozwe ndetse n’ingabo zacyo. Ni ikibazo kimaze igihe kireshya n’imyaka 20 kandi muri icyo gihe cyose UN yari ihari. Kuki muri izo raporo batajya bagaruka ku isesagura rya miliyari $ zasesaguwe muri icyo gihe cyose kandi nta nicyo zatanze?
Niba birengagiza ibyo byose bakavuga ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo bya DRC, kuko batajya bakomoza ku mpamvu zirutera kubikora gutyo? Ntibajya bavuga ko muri kiriya gihugu kirimo FDLR kandi zihamaze igihe kirekire zishaka gutaza u Rwanda umutekano muke.
Guverinoma ya DRC ubwayo yatangaje ku mugaragaro ko ishaka ko hari abantu bakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda kandi abo bantu Perezida wa DRC yabakiriye iwe.
Kuki izo nzobere zitajya zibigarukaho?
Aho kuvuga no kuri ibyo, bibanda ku Rwanda n’abo bavuga ko rufasha ari bo M23. Icyakora u Rwanda ntirubeshejweho nabo.
Muri iyi minsi hari itsinda rya EAC ryoherejwe ngo rikomakome abahanganye muri DRC kandi riri gukora neza. Ikibazo gihari ni uko, mu gihe ibi biri gukorwa, ku rundi ruhande abayobozi ba DRC bashaka kwirukana abarigize.
Amasezerano ya Luanda na Nairobi nayo yagize uruhare rugaragara mu kuzana agahenge muri DRC
Jeune Afrique: Hagati aho ariko, ibintu bias n’ibidatanga icyizere kirambye. Ubutegetsi bwa Kinshasa ntibushaka kuganira na M23 kandi n’abarwanyi ba M23 nabo ntibashaka kujya mu bigo bateganyirijwe ngo bahamburirwe intwaro. Ese murabona hatari butangire indi ntambara?
Paul Kagame: Ibyo se kuki mutabibaza abo bireba? U Rwanda sirwo nyirabayazana w’’ibibazo byo muri DRC, abarwanyi ba M23 ni abaturage ba DRC. Nshinzwe ibibazo by’Abanyarwanda, nibyo bindeba.
Jeune Afrique: Musanga bikwiye ko ingabo za EAC zoherejwe muri DRC zizatabara ibintu nibisubira irudubi nk’uko manda yazo ibizemerera?
Paul Kagame: Iby’uko bari hariya kugira ngo barwanye M23 ninde wabibabwiye? Boherejwe yo kurwanya uwo ari we wese utazakurikiza ibiri masezerano yo gutuma abaturae batekana. Abavuga ibyo kurwanya M23 ni abashaka ko intambara ikomeza bakirengagiza uburyo bwo kugarura amahoro bwashyizweho kandi abo ni DRC.
Iki gihugu ibi kigomba kubireka kuko niba kidashaka ko ibikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobi bikurikizwa, ubwo kirashaka iki kindi koko?
Jeune Afrique: Ese musanga bishoboka ko mwaganira na Perezida Tshisekedi?
Paul Kagame: Udashaka kuganira n’abaturage be, ubwo azemera kuvugana nanjye?. N’ubwo atabishaka ariko mu by’ukuri hari byinshi twembi twaganiraho. Twahoze tuganira ariko ibibazo byaje gutuma ahagarika ibyo kuganira. Ikindi umuntu yakwibaza ni ukumenya niba kuganira byo kuganira gusa ari byo byakemura ibibazo.
Icyakura ndahari, igihe cyose yashaka ko tuganira nditeguye. Hari abibwira ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi ariko sibyo rwose.
Ariko se ubundi kuko Perezida wa DRC yaza kuganira nanjye ku bibazo yagombye kuba aganira n’abaturage be?
Jeune Afrique: Ese musanga umuntu yakwizera ko ibizava mu matora ya Perezida wa DRC mu mwaka utaha byazaba uburyo bwo gusubiza mu buryo umubano ifitenya n’u Rwanda?
Paul Kagame: Ntabyo mbizi ho kandi nta n’icyo, kugeza ubu, bimbwiye.
Jeune Afrique: Imyaka igiye kuba 30 ngo hibukwe Jenoside yakorewe Abatuts. Ese mubona abayirokotse barahawe ubutabera?
Paul Kagame: Yego rwose n’ubwo nta byera ngo de! Ibi biri no mu mpamvu zituma igihugu cyanjye gitekanye.
Abahemukiwe bakorewe ibintu bibi cyane k’uburyo kubaha ubutabera bwuzuye uko babishaka kandi bikenewe, biragoye ariko intambwe yatewe ni nziza rwose.
No ku bayikoze kandi nabo hari intambwe yatewe, baragorowe basaba imbabazi, basubizwa mu buzima busanzwe babana n’abandi. Abahemukiwe barababaye , hari ibyo batarahabwa nk’uko babyifuza ariko muri rusange ibintu bimeze neza. Intambwe yatewe ni ndende.
Jeune Afrique: Mu Ukuboza, 2022 mwigeze kuvuga ko u Rwanda rutazashyirwaho igitutu ku idosiye ya Rusesabagina, muvuga ko igitero cya gisirikare ari cyo cyonyine cyamubohoza ariko ntibyatinze muri Werurwe, 2023 mwaramutekuye biturutse ku biganiro na Amerika. Ese aho ibye ntibyari bimaze kurambirana mu rwego rw’ububanyi n’amahanga?
Paul Kagame: Abantu rero hari ibyo bumvise nabi muri iyi dosiye. Hari ibihugu byayinjiyemo byiyibagiza ibyaha uyu mugabo yashinjwaga. Abo mu bihugu byinjiye muri iki kibazo ni ibihugu dusanzwe tuganira.
Iyi dosiye dufite uko twayitwayemo, mu buryo bwacu kandi kugeza ubu iby’iyo dosiye bwahawe umurongo, hari bamwe badashaka kumva uko twayikoze, ariko birumvikana.
Ikindi ni uko ababyumvise babyumvise.
Ibyo twaganiriyeho mu ibanga muri iyi dosiye nitwe bireba. Iby’uko Rusesabagina yasubiye mu byo yahoze akora ni indi dosiye twazaha umurongo mu gihe kiri imbere.
Jeune Afrique: Hashize igihe runaka umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugarutse ku murongo. Abandi byari byarabananiye ariko Muhoozi Kainerugaba arabishobora. Mubona byaratewe n’iki?
Paul Kagame: Abantu bagira uruhare mu bintu bitandukanye kandi bakabikora mu buryo bwinshi. Buri wese mu nshingano n’ubuhanga bwe akora uko ashoboye ngo ahuze abafite ibyo batumvikanaho. Hari ababa bagaragara ku meza y’ibiganiro kandi ni abo gushimira ariko hari n’abandi babikorera mu gikari, mu ibanga kandi bagira uruhare rukomeye muri byo.
Kuba Muhoozi Kainerugaba yarabishoboye ni uko, ku ruhande rumwe, yasanze uruhande rw’u Rwanda rwarakoze ibyo rwagombaga gukora.
Ku rundi ruhande nawe yakoze neza akazi yakoze kandi nta gushidikanya ko atabifashijwemo na Se.
Hari n’ubwo Se atarashaka kugira ibyo anyibwirira ubwe, agahitamo kumutuma.
Icy’ingenzi ni umusaruro wabivuyemo.
Jeune Afrique: Muri Centrafrique na Mozambique, u Rwanda rwahohereje ingabo ngo zibunganire mu by’umutekano. Bamwe bavuga ko umusada wa gisirikare mutanga, muwuvunjamo inyungu z’ubukuntu. Murabivuga ho iki?
Paul Kagame: Mbere na mbere ndagira ngo nkubwire ko atari twe nyirabayazana w’ibibazo biri mu bavandimwe batwitabaza. Mbivugiye ko mu mateka, hari aho ibihugu bimwe byazaga guteza ibibazo muri Afurika byarangiza bikaza kuyahosha kugira ngo bihakure inyungu.
Twe ntaho twagiye batatwitabaje. Abayobozi b’ibi bihugu nibo batwitabaza.
Ku rundi ruhande ariko, reka tuvuge ku rwego bisaba iyo ingabo zigiye mu kugarura amahoroa ahantu, zaba zibisabwe na UN cyangwa binyuze mu bwumvikane hagati y’ibihugu.
Ku byerekeye UN, niyo yishyura.
Ingabo zacu zoherejwe muri Mozambique ntizishyurwa n’icyo gihugu cyangwa UN, ahubwo nitwe twikora ku mufuka.
Ntitumeza nk’Ubufaransa bufite inyungu muri kiriya gihugu, kikaba ari zo zifashisha mu gutera inkungu ibikorwa byabwo.
Niba atari UN ntibe na Mozambique bagomba gutera inkunga biriya bikorwa, birumvikana ko hari undi ugomba gutanga ayo mafaranga.
Yaba Ubufaransa, yaba Centrafrique bose ntawabishobora.
Muri Mozambique, twakoranye n’Umuryango w’Abnayaburayi ariko nabo batanze amafaranga angana na 10% y’ayo dukeneye ngo dukore akazi ko muri Mozambique.
Nyuma rero byaje haje kuvugwa ngo : “ Kubera ko yaba twe cyangwa undi uwo ari we wese adashobora kubaha amafaranga yo gukomeza mu kazi kanyu, mureke turebe ubundi buryo ibikorwa byakomeza.”
Umuntu ashobora kubisobanura uko ashaka ariko ni uko ibintu bimeze.
Jeune Afrique: Ububiligi buherutse kwanga Vincent Karega mwari mwohereje ngo ahagararireyo u Rwanda. Mubona byaratewe n’iki? Ese musanga bitazazana umwuka mubi hagati ya Kigali na Brussels?
Paul Kagame: Nibyo koko twemeje ko Karega aduhagararira. Nyuma twarategereje, baza kutubwira ko batamushaka ariko ntibatubwira n’uwo bumva twabaha.
Gusa birumvikana ko bafite uburenganzira bwo kwanga abo twabahaye ariko nanone kuvuga impamvu zabyo nabyo ni byiza.
Ibisubizo baduhaye kandi rero twasanze bidahagije, tubasaba ko baduha impamvu zumvikana gusa natwe ntitwari kwisubira ku muntu twatanze kandi nta mpamvu ifatika baduhaye.
Mu kwihangana kwacu, twaje kumenya ko hari izindi mpamvu zabiteye zirimo n’igitutu Ububiligi bwashyizweho n’ab’i Kinshasa.
Karega yigeze kuduhagararira muri DRC baza kuhamwirukana bidatewe n’uko yitwara nabi ahubwo kubera ko yari ahagarariye u Rwanda.
Kugeza ubu nakubwira ko nta wundi muntu turateganya kuzohereza mu Bubiligi.
Jeune Afrique: Muri Kamena, 2023 Ubutabera bw’Ubwongereza bwatangaje ko bidakwiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda. Nyamara hari amasezerano mwagiranye n’iki gihugu. Ese musanga igihe kitageze ngo muve muri ayo masezerano?
Paul Kagame: Icyo ni ikibazo kireba cyane cyane Abongereza kuko n’abo bimukira ntibaba mu Rwanda.
Niba ubutabera bw’Ubwongereza buvuga ko bidakwiye, birumvikana ko Abongereza ari bo babwirwa
Ibyo rwose sitwe bireba. Abo bimukira nibaza tuzabakira kandi byose bizava mu biganiro tuzagirana n’abafatanyabikorwa bacu.
Jeune Afrique: Muri Mata, 2023 mwatorewe kungera kuyobora FPR ku majwi angana na 98,8%. Benshi bahise babona ko muzaba n’umukundida wa FPR mu matora azaba mu mwaka wa 2024. Ese niko bizagenda?
Paul Kagame: Uvuze ko ari ko abantu babona ko bigaragara ko nzaba umukandida? Nibyo koko niko bimeze. Ndi umukandida wa FPR bidasubirwaho.
Jeune Afrique: N’ubwo mushaka kongera kwiyamamaza, murabizi neza ko abo mu Burasirazuba bw’isi babona ko kuguma ku butegetsi mu myaka irenga 20 ari ibintu bidakwiye mu maso yabo.
Paul Kagame: Abo bantu barambabaje. Ibyo bavuga ntaho bihuriye n’ibibazo by’Abanyarwanda. Ese ubundi Demukarasi bavuga ni iki? Ni ugukurikiza ibyo abo muri icyo gice cy’isi bashaka, babona ko ari bwo buryo bwo kuyobora isi?
Uzirikane ko n’iwabo ibintu atari shyashya. Kumva ko uzategeka abandi uko bayobora nsanga nabyo ari ukubangamira amahame ya Demukarasi.
Ibihugu byigenga bigomba kugena uko biyoborwa.
Jeune Afrique: Kugeza ubu ntawamenya aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’intambara ya Ukraine. Ku ruhande rumwe ruvuga ko bidakwiye gushoza intambara kuri Ukraine, ariko nanone mu ruzinduko muherutsemo mu Burengerazuba bw’Afurika mwavuze ko Abanyaburayi badakwiye kuzana Afurika mu bibazo byabo, ikindi gisanzwe kivugwa n’ubutegetsi bw’i Moscow.
Mubona byoroshye ko umuntu aha hagati na hagati muri iki kibazo?
Paul Kagame: Yego kuri twe birashoboka. Nonese ko nta cyo natanga nk’umuti w’iki kibazo kuki nagira uruhande mpengamiraho? Twahisemo gukorana n’umwanzuro wa UN kubera ko wo ushyize mu gaciro kuri iki kibazo. Yaba Ukraine yateye Uburusiya, bwaba Uburusiya buteye ikindi gihugu, ibyo nta nahamwe hari impamvu twashyigikira.
Jeune Afrique: Ariko ingaruka z’iki kibazo zigera n’ahandi ku isi nk’uko bivugwa
Paul Kagame: Ibyo se hari uruhare u Rwanda rwabigizemo? Abo mu bihugu bikize nibo bagena uko bakemura ibibazo byabo n’ubwo bwose bitugiraho ingaruka.
Jeune Afrique: Mwanyuzwe n’uko Afurika yinjijwe mu Muryango wa G20?
Paul Kagame: Ni byiza kuko twari tumaze igihe twumva bivugwa. Narabikurikiranye ariko naje gutungurwa no kubona Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe atari ahari.
Ni ikibazo kubera ko ubusanzwe uriya muyobozi aba agomba kuboneka mu kintu nka kiriya kereka habaye impamvu zikomeye zituma atabanoka.
Kuba G20 yarakiriye umugabane wacu ni ikintu kiza ariko cyakozwe nabi.
Burya Perezida wa Komisiyo ni umuntu ukomeye kubera ko akora amara imyaka itanu ari mu nshingano mu gihe Perezida wa AU we asimburwa buri mwaka.