Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abitabiriye Inteko rusange ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye byatewe n’uko banze guheranwa n’ibyababayeho.
Yavuze ko u Rwanda rukorana n’ibigo mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo biri ahandi muri Afurika cyane cyane ahatari amahoro.
Avuga kandi ko rukora uko rushoboye kugira ngo ibikubiye mu migambi y’iterambere rirambye ( SDGs) bigerweho.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko hakiri imbogamizi z’uko hari imiryango mpuzamahanga Afurika yahejwemo kandi nayo igomba kugira icyo iyitangamo ubufasha.
Kagame kandi yasabye ko imyenda iremereye Afurika hashakwa uko yoroshywa kuko ikomeje kuyibera umugogoro.
Muri uyu mujyo ariko ashima gahunda yashyizweho yiswe Bridgetown Initiative ndetse n’ikiswe New Global Financing Pact.
Kagame kandi ashima ko ikigega mpuzamahanga cyo kurinda ibidukikije Green Climate Fund cyashyizeho uburyo bwo gufasha ibihugu bikennye kubona amafaranga yabifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida Kagame avuga ko Afurika n’ibirwa byayo bito bishaka gukorana n’amahanga mu gukemura ibi bibazo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse no ku kibazo cy’abimukira bahora bashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gushakira amaramuko ahandi.
Avuga ko u Rwanda rwo rwahisemo kuzababera urugo batahamo bakumva baguwe neza, rukabikorana n’abafatanyabikorwa barimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi.
Umukuru w’igihugu yagarutse ku ngingo nyinshi u Rwanda rukorana n’amahanga ariko aboneraho no gutumira abagize UN kuzaza kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba mu mwaka wa 2024.