Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuba Ubushinwa Ari Igihangange Ni Ikintu Cyiza-Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kuba Ubushinwa Ari Igihangange Ni Ikintu Cyiza-Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2024 3:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame mu kiganiro yahaye abitabiriye Doha Forum
SHARE

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ubukungu biri ku isi yitwa Doha Forum, Perezida Kagame avuga ko kuba  Ubushinwa ari igihugu gikomeye ari ikintu cyiza.

Kagame avuga ko ari ikintu cyiza kuko buzamukana n’ibindi bihugu bukorana nabyo.

Aasanga amajyambere y’Ubushinwa yaragutse agera no ku bindi bihugu cyane cyane iby’Afurika.

Yemeza ko hari amateka y’imikoranire ikomeye hagati y’Ubushinwa n’Afurika.

Kagame avuga kandi ko ibyiza by’Ubushinwa ari uko bufasha umuntu gutera imbere butamushyizeho amananiza ajyanye n’ibyo agomba gukora mu miyoborere y’igihugu cyangwa imibereho y’abaturage.

Atanga urugero rw’uko mu Rwanda hari byinshi rwungukira ku mikoranire yarwo n’Ubushinwa harimo kubaka ibitaro, ingomero, inganda zitandukanye n’ibindi.

Kagame avuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye kumenya ko umwenda ari umwenda bityo bikawufata byizeye ko uzashorwa mu mishinga yunguka.

Ati:“Ibihugu by’Afurika nabyo bikwiye kumenya gufata imyenda bizi neza ko bizayishora izunguka”.

Yabwiye abitabiriye inama yo muri Doha Forum ko umuyobozi adakwiye gutuma igihugu cye kiremererwa n’imisoro ahubwo ko ari ukora ku buryo ibintu bikorwa neza.

Kagame kandi yavuze ko kugira ngo isi ibe nziza, ari ngombwa ko imikoranire y’ibihugu byo mu Majyaruguru y’isi n’iy’ibihugu byo mu Majyepfo bikorana mu nyungu ‘isaranganyijwe’.

Ubwo yabazwaga ibyo abona ko Ubushinwa bukora nabi ku isi, Perezida Kagame yasubije ko iyo usomye neza amateka ntaho hantu usanga ko Ubushinwa bwigeze bukoresha nabi ubuhangange bwabwo.

Avuga ko mu isi ya none aho ibintu byose ari ukurushanwa, Ubushinwa nabwo bufite uburenganzira bwo gukina uwo mukino neza kandi bukawutsinda, akemeza ko ari byo bukora.

TAGGED:featuredKagameRwandaUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FPR Inkotanyi Igiye Gutora Abayobozi ‘Mu Zindi Nzego’
Next Article Israel Yatangiye Kwitegura Kurwana N’Ibitero Byava Muri Syria
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?