Mu Mudugudu wa Kabarirwa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro haravugwa abagabo batatu bapfuye bagwiriwe n’ikirombe bari mu bucukuzi ‘bwemewe’.
Sindayiheba Philippe uri mu batabaye icyo kirombe kikimara kugwira abo bakozi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa 14, Kanama(8) 2026.
Ati: “Ubwo bacukuraga bari mu kazi kabo gasanzwe, ikirombe cyagwiriye babiri, bagenzi babo babiri baracukura bakuramo umwe akiri muzima. Basubiyemo gukuramo undi na bo ikindi kiba kirabagwiriye, bo n’uwo bakuragamo bose baba barapfuye.”
Avuga ko imirambo yakuwemo n’abashinzwe umutekano ihita ijyanwa ku bitaro bya Murunda.
Rugororoka Samuel na we wari uhari, yagize ati: “Abapfuye ni Ntawigira w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Ruherahere, Akagari ka Tetero, Umurenge wa Kavumu, Akarere ka Ngororero; Ntawigenera Emmanuel w’imyaka 33 wo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro, na Hitiyaremye w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya muri Rutsiro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Rusebeya Migabo Mpirwa yabwiye itangazamakuru ko aba bose bakoraga bafite ubwishingizi, bikazatuma imiryango yabo ‘ishobora kuzahabwa’ indishyi.
Nyuma yo kwihanganisha abasigaye, Mpirwa yasabye abakora ubucukuzi kujya bagira amakenga mu gihe bari muri ibyo bikorwa, asaba n’ibigo by’ubucukuzi kurushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi mu gukumira impanuka za hato na hato.

Imiterere mibi y’ibirombe, kudaha abakozi ibikingira umubiri ngo batazahazwa n’ingaruka zo kugwirwa nabyo, kudapima ubutaka ibirombe biherereyemo ngo harebwe niba bukomeye bihagije…biri mu byongerera abacukuzi ibyago byo gupfira mu kazi.
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama haherutse gupfira abantu 10 bazize ubutaka bw’ikirombe cya metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 100 z’ubuso cyabagwiriye bacukura umucanga.
Iyi nkuru yongeye gutuma hibazwa urugero rw’umutekano abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bafite!
Nubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira uruhare rufatika mu kwinjiriza igihugu amadovize, bukomeje kubera benshi intandaro y’urupfu.

