Urugomo Rwa Chameleone Rugiye Kumukoraho

Ubutabera bwa Uganda bwatumije umuhanzi uri mu bamamaye kurusha abandi mu Karere Uganda iherereyemo witwa Jose Chameleone kugira ngo asobanure ku byo aregwa byo guhohotera umumotari.

Byabaye ubwo umumotari yagongaga imodoka ya Chameleone iri mu zihenze cyane yo mu bwoko bwa Range Rover.

Uyu muhanzi yazibiranyijwe n’umujinya aramwadukira amuhuragura inkoni yari yitwaje mu modoka ye.

Joseph Mayanja( niyo mazina ya Chameleone) yakoze ruriya rugomo taliki 20, Mutarama, 2023.

- Advertisement -

Uriya mumotari yahuriye na kariya kaga mu muhanda wa Entebbe Road ubwo yari ari mu nzira atashye ahitwa Segeku.

Polisi ya Uganda yavuze ko Chameleone akurikiranyweho ‘kwihanira’.

Ni ibyemezwa n’umuvugizi wayo witwa Fred Enanga.

Umumotari wagaragaye akubitwa yamaze gutanga ikirego.

Enanga yari yavuze ati:  “Dukeneye ikirego kivuye kuri uriya mumotari wagaragaye akubitwa kandi iperereza riracyakomeje nanone turasaba umutangabuhamya uwo ari we wese wari uhari ibi biba kuza akatubwira uko byagenze.”

Bivugwa ko Chameleone yari yabanje kwihanganira y’uko agonzwe, ariko yaje gufata ubushungu(uburakari) nyuma y’amagambo ‘mabi’ yabwiwe n’uwari umaze kumugongera ikinyabiziga.

Ikirego cya motari kiramutse gitangiye kuburanishwa mu minsi iri imbere, bishobora kuzakoma mu nkokora igitaramo Jose Chameleone ateganya  gukora taliki 10, Gashyantare, 2023 yise  ‘‘Gwanga Mujje’’ kizabera ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Uyu muhanzi aherutse gusubiza umunyamakuru wari umubajije iby’iriya myitwarire, ko atari umumalayika.

Yagize ati “Ntabwo ndi Malayika, nk’uko n’uriya mumotari nawe atari Malayika. Dukeneye guhindura ibintu bimwe na bimwe mu batwara moto hano muri Uganda.’’

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim Mayanja aherutse kwamagana imyitwarire y’umugabo we wadukiriye umuntu akamukubita ‘atababarira.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version