Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kubazwa Ibyo Dukora No Gushora Imari Mu Baturage Nibyo Bitugejeje Heza-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kubazwa Ibyo Dukora No Gushora Imari Mu Baturage Nibyo Bitugejeje Heza-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2024 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abwira abateraniye mu kiganiro yatangiye i Riyadh muri Arabie Saoudite, Perezida Kagame yavuze ko gushora imari mu mibereho myiza y’abaturage no kubazwa ibyo abantu bashinzwe biri mu byatumye u Rwanda rutera imbere.

Kagame ari muri Arabie Saoudite mu nama mpuzamahanga yiga ku miterere y’ubukungu bw’isi muri iki gihe no mu myaka 10 iri imbere.

Mu kiganiro yatanze ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Perezidante w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, Kristalina Georgieva, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwabwo bwo gukora bugamije iterambere ritagira uwo riheza kandi risaba ko buri wese abazwa niba ibyo yashinzwe abikora.

Yagize ati: “ u Rwanda rwavuye mu bapfuye rujya mu bazima. Ishoramari rwashyize mu baturage bacu, kubazwa ibyo ukora no gushyiraho inkingi z’imiyoborere myiza biri mu by’ibanze byatugejeje heza turi kandi tunabisangiza abandi”.

Ni inama mpuzamahanga iri kubera muri Arabie Saoudite

Ku byerekeye Afurika, Kagame yavuze ko abatuye uyu mugabane bakoze uko bashoboye biteza imbere, bagira aho bawuvana n’aho bawugeza.

Avuga ko kuba muri Afurika hari ahari ibibazo, ari ibintu bisanzwe kuko ntaho utasanga ibibazo, ariko ngo ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo ubukungu bw’uyu mugabane buzamuke ku kigero gishimishije.

Ubufatanye hagati y’abatuye uyu mugabane buri mu biwuteza imbere kandi ngo iryo terambere ntiryaturuka ku busa.

Yemeza ko biterwa n’umuhati w’Abanyafurika, bakorana hagati yabo.

Kagame yabwiye abakire bo ku isi bateraniye muri Arabie Saoudite ko igihe kigeze ngo babone Afurika nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa.

Kuba Afurika yarashyizeho isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika ni kimwe mu byerekana ko iri mu nzira nziza yo gucuruzanya hagamijwe inyungu zisaranganyijwe.

Amafoto@UrugwiroVillage

TAGGED:AfurikaArabiefeaturedIgihuguIshoramariKagameSaoudite
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Avoka: Igihingwa Uburundi Bushaka Kubyaza Amadovize
Next Article Uwafanaga Rayon Akajya Muri APR Yirukanywe Aho Yakodeshaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?