Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kubura Amakenga Bitera Bamwe Kwibwa Amafaranga-RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Kubura Amakenga Bitera Bamwe Kwibwa Amafaranga-RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2025 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakenga make ari mu bituma abatekera abantu imitwe bakabiba ibyabo babona ibyuho nk’uko abakozi ba RIB babitangaza.

Niyo mpamvu batangiye ubukangurambaga busaba abaturage kujya bashishoza, bakamenya ko burya muri rusange abantu baba bashaka gukora ibibi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali bwagariye n’abatuye aka gace bababwira amayeri abateka imitwe bakoresha biba abantu utwabo.

Bikorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha nk’uko biri mu nshingano za RIB.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kimwe mu byaha bikunze kugarukwaho muri ubwo bukangurambaga ni ubwo bita gutuburira abantu.

Abatekera abandi imitwe buhindura amayeri akoreshwa bigatuma kubatahura bigorana.

Abakozi ba RIB basabye buri wese kujya babanza kugira amakenga ku muntu wese ubasabye  gukanda akanyenyeri ngo bohereze amafaranga.

Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abatuye Umurenge wa Kigali ati: “Ukwiye kubabwa igihe ugiye kohereza amafaranga bigatuma ugira amakenga kuko bizagufasha kutayobya amafaranga cyangwa ngo uyoherereze umutekamutwe”.

Umwe mu baturage akaba asanzwe ari n’Umukuru w’Umudugudu wa Giticyinyoni yavuze ko ubutekamutwe bugeze n’aho umuntu akwishyura kuri Mobile Money agaca inyuma agahamagara kuri MTN ngo bahagarikishe amafaranga yoherejwe kuri telephone y’uwishyuwe.

- Advertisement -

Umwe mu bakora akazi  ko gucuruza serivisi zo kubitsa no kubikuza za MTN yavuze ko nawe yibwe inshuro eshatu, akemera ko ahanini biterwa no kutagira amakenga.

Amategeko avuga ko mu gihe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya benshi bita ubutekamuwe ugihamijwe n’urukiko uhanishwa ingingo ya 174.

Giteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ubukangurambaga Urwego rw’Ubugenzacyaha ruri gukora  bufite insanganyamatsiko igira iti: ’Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishigiye ku gitisina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje”

TAGGED:AbakoziAbaturageIkoranabuhangaNyarugengeeRIBRwandaUbutekamutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yafashe Ikirwa Cya Ijwi
Next Article Mu Mwaka Wa 2024 Abakoresha Mobile Money Biyongereyeho Miliyoni 3–Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?