Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kudasinzira Neza Mu Ijoro Bishobora Kukwirukanisha Ku Kazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Kudasinzira Neza Mu Ijoro Bishobora Kukwirukanisha Ku Kazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2021 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunabi, guhunyiza, kwibagirwa…biri mu ngaruka zo kudasinzira neza mu ijoro. Ku byerekeye umunabi ho, twavuga ko bishobora no gutuma umukozi yandika email nabi, akandikira mugenzi we cyangwa umukoresha we ubutumwa burimo agasuzuguro bikaba byamukoraho!

Ibi biherutse kwemezwa n’abahanga bo muri Kaminuza ya West Texas A&M University nyuma y’ubushakashatsi bakoreye ku bakozi 131.

Aba bakozi bakorewe igeragezwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, buri munsi hakarebwa uko bitwara hakurikijwe igihe bamaze basinziriye mu ijoro ryacyeye.

Harebwaga imyandikire ya za emails zabo, ubutumwa buzikubiyemo, amasogonda bamaze bazandikira kuri mudasobwa zabo n’ibindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi byahaye bariya bahanga ishusho rusange y’uko ubwonko bwa bariya bakozi buba bwaramutse iyo baraye basinziriye amasaha ari munsi ya atandatu cyangwa se ari hejuru yayo.

Hari abantu benshi bibwira ko kuryama amasaha make ari ubutwari kandi ko bishoborwa na bacye!

Ibi si ko bimeze kuko icyo bita ubutwari, ahubwo biba ari ubwiyahuzi kuko ubwonko butaruhutse neza iyo bucyeye, igihe cyo gukora kigeze, ntibukora neza ahubwo bukora burandaga bikaba byageza ibibazo birimo n’impanuka.

Urugero rw’ibi ni impanuka ya coaster yabereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi igahitana abantu bagera kuri 20.

Kutaruhuka neza ngo nibyo byatumye umushoferi w’iyi coaster arenga umuhanda abantu 20 barahapfira.

Hari tariki 16, Nyakanga, 2019.

- Advertisement -

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yahaye umunyamakuru wa Umuseke.rw nyuma y’iyi mpanuka, yavuze ko umushoferi wiriye coaster yari yaraye mu kabyiniro, bucya yurira imodoka.

Ni imwe mu mpanuka zikomeye ziherutse kuba mu Rwanda yatewe no kudasinzira bihagije.

Iyo ubwonko bukora burandaga bituma abakozi bataruhutse neza iyo bageze mu kazi batangira guhondobera, hagira umukoresha ubacyebura, bikabarakaza, bakamusubizanya umushiha.

Uretse kuba abakozi nk’aba baba bashobora gusubiza nabi umukoresha bikababyarira amazi nk’ibisusa, ku rundi ruhande, aba bakozi bahitamo kuranzika ibintu ngo bazaba babikora ejo…

Mu byo baranzika ntibabikorere ku gihe, harimo no gusubiza za emails baba bandikiwe cyangwa bategetswe kuzandika no kozohereza ba runaka bari i bunaka.

Ingaruka zigera ku bwonko butaruhuka neza

Umuhanga witwa Trevor Watkins avuga ko mu buryo busanzwe kandi bwa kamere, iyo umuntu asinziriye umubiri we uruhuka, ubwonko bukagubwa neza, umuntu akaza kubyuka yumva afite akanyamuneza.

Iyo bitagenze gutya, umuntu abyuka atabishaka kandi akiriranwa umunabi.

Ni ibiki bibuza abantu gusinzira neza?

 Ibibuza abantu gusinzira biratandukana bitewe n’imyaka y’ubukure bwabo, aho batuye(mu cyaro cyangwa mu mujyi), uburyo bw’imibereho yabo, irangamimerere yabo( abashatse, ingaragu, abanyeshuri) n’ibindi.

Muri rusange abana bato ntibakunze kubura ibitotsi cyeretse iyo bashonje cyangwa bakarazwa ku nduru n’ababyeyi babo bahora mu ntonganya.

Abashakanye bo bashobora kubura ibitotsi kubera imibanire yabo mibi cyangwa bakabura ibitotsi kubera guhanganyikira imibereho y’urugo cyangwa se umwe muri bo akaba arwaye.

Rwaserera mu bashakanye zituma batagoheka

Ibihangayikisha abantu bakuru bikababuza gusinzira ntibigarukira mu ngo zabo, ahubwo hari n’ubwo biba bifite inkomoko mu kazi bakora.

Hari abantu bakuru bakora akazi kenshi k’uburyo n’iyo bari mu ngo zabo bitababuza gukomeza kugakora.

Ikindi ni uko hari ubwo abakoresha babo cyangwa bagenzi babo bakorana nabo baba isoko y’umunabi mu mitima yabo kandi uyu munabi ugakomereza no mu rugo iyo batashye.

Abanyeshuri bo bakunda kubuzwa ibitotsi n’ubwinshi bw’amasomo yabo ndetse n’igitutu bashyirwaho n’ababyeyi babo ngo bige cyane kandi batsinde.

Abanyeshuri barara badasinziriye bashaka kuzahora ari aba mbere mu ishuri

Kurushanwa cyane ngo bahige bagenzi babo, bikunda gutuma abanyeshuri bamwe barara biga bugacya kandi ibi iyo bitinze bishobora gutuma umunyeshuri arwara indwara yo kwiheba ndetse akiyahura.

Ingero zabo bikunda kubaho ni abanyeshuri bo mu bihugu byo muri Aziya nka Singapore, Koreya y’Epfo, u Bushinwa, u Buyapani, Taiwan n’ahandi.

Ikoranabuhanga naryo ryaje ari ikindi cyorezo! Hari abantu benshi biyima nkana ibitotsi bagahitamo kurara bareba filimi.

Abakina n’abayobora uko izi filimi zikinwa, bakora k’uburyo uzirebye ahora yifuza kureba uko ibice bikomeza bikinwe, bityo umuntu warebye iya mbere agahorana agatima ko kuzareba iya kabiri.

Barara bareba filimi bugacya

Muri rusange imibereho y’abantu muri iki gihe ituma bamwe babuzwa ibitotsi, abandi bakabyibuza kubera inyungu runaka  zirimo iz’ubukungu cyangwa izo kwishimisha.

Uko byaba bimeze kose, abantu bagombye kumenya no kuzirikana ko ‘ikintu cyose kigira igihe cyacyo’.

TAGGED:AKAZIfeaturedIbitotsiImpanukaKaberaKaminuzaUmunabi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sanlam General Insurance Yahawe Umuyobozi Mushya
Next Article Ambasaderi Peter Vrooman Ntagihagarariye Amerika Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?