Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, ubwo yasobanuraga iby’impinduka ku biciro ku bikomoka kuri Petelori byaraye bitangajwe, yavuze ko impamvu bitangazwa buri mezi abiri ari uko ari cyo gihe bitwara ngo bive ku ruganda rubitunganyiriza iyo mu mahanga bibe bigeze ku isoko ry’u Rwanda.
Gasore avuga ko buri mezi abiri, ni ukuvuga mu minsi 60, Guverinoma yicara ikareba uko lisansi yaguzwe ku isoko mpuzamahanga, ingano yayo, uko yaguzwe, ibyayitanzweho mu nzira, ikiguzi cy’ubwikorezi, icy’ubwishingizi n’imisoro yo ku byambu n’ikiguzi cyayitanzweho kuva ku byambu kugera imbere mu gihugu, ibyo byose bigateranywa hakagenwa igiciro lisansi izacuruzwaho.
Ati: “Impamvu tubikora buri mezi abiri ni uko ari cyo gihe bitwara kugira ngo lisansi ibe ivuye ku ruganda ruyitunganya ibe igeze hano mu gihugu ku isoko”.
Minisitiri Gasore yavuze ko kuri iyi nshuro, umwihariko wabaye ari uw’uko hashyizwe mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gashyantare, 2025 ubwo hagenwaga imisoro mishya.
Icyo gihe hemejwe ko igiciro cya lisansi kizajya gishyirwaho umusoro ku nyongeragaciriro, VAT/TVA, kandi uwo musoro ugatangira gukurikizwa tariki 01, Nyakanga, 2025.
Kuri Minisitiri Gasore, iyi niyo mpamvu yatumye inyongera iba nini kurusha iyari isanzwe imenyerewe ku bikomoka kuri petelori.
Gusa avuga ko nubwo hari iyo nyongera, ku rundi ruhande hari icyo Leta yigomwe kuko iyo itaza kubikora inyongera yashyizweho yari bube ingana na 18%, ariko ubu yiyongereyeho 11%.
Kuri mazutu ho hari bube hiyongereyeho 14% ariko hiyongereyeho 6.6%. nk’uko Minisitiri Dr. Jimmy Gasore abivuga.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Antoine Kajangwe yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori ryatangajwe ridakwiye gukura abantu umutima.
Avuga ko ubusanzwe urwego rugirwaho ingaruka n’iryo zamuka ari ubwikorezi bw’ibicuruzwa, akemeza ko nazo atari nyinshi kuko uru rwego rufite 22% gusa ku bucuruzi bwose.
Ati: “ Abacuruza, abaranguza n’abadandaza bo bafite 61% y’igicuruzwa, bivuze ko ubwikorezi atari cyo kintu kigiye kongera cyane ibiciro kuri bya biribwa cyangwa bya bintu buri Munyarwanda aba akeneye buri munsi”.
Kajangwe avuga ko ibiciro byaraye bitangajwe biramutse birebewe ku muceri uturuka i Rusizi, bishobora kungera Frw 6 ku kiguzi cy’ubwikorezi ku kilo, akemeza ko ayo mafaranga atazabera umuzigo umufuka w’umuguzi uhahira i Kigali.
Ku bigori biva muri Nyagatare, hashobora kwiyongeraho Frw 4 ku kiguzi cy’ubwikorezi ku kilo kimwe cyabyo naho ku birayi biva i Musanze hakiyongeraho Frw 4 ku kilo kiguriwe i Kigali.
Avuga kandi ko Leta ifite ibikomoka kuri petelori n’ibiribwa bihagije yahunitse, ibyo nabyo bikaba uburyo bwo kwirinda ko ibintu byazazamba mu gihe kiri imbere.
Minisitiri Gasore yasobanuye ko abatwara moto batagombye kuzamura igiciro kubera ko urugendo rwishyurwa Frw 500 burya rutwara lisansi ya Frw 200.
Avuga ko biramutse bibaye ngombwa ko motari azamura igiciro, atagombye kurenza Frw 20 ku rugendo rusanzwe rugenderwa Frw 500 kuko ari yo angana na 10%.