Kuki Huawei y’Abashinwa ikomeje gushinjwa gutata abayobozi b’Afurika?

Mu minsi mike ishize hari raporo yasohotse ivuga mu buryo butaziguye ko abahanga mu ikoranabuhanga(hackers) bishoboka cyane ko ari abo mu Bushinwa bamaze igihe bavoma amakuru muri cameras ziri mu Ngoro y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iri muri Ethiopia. Impamvu zabyo zivugwaho kugirira akamaro cyane u Bushinwa.

Iyi raporo ije ihuza n’ibyo abatekinisiye ba Afurika yunze Ubumwe bakorera muri iriya nyubako batangaje mu myaka yashize bavuga ko bavumbuye ko hari amakuru arara ava mu bigega babikamo amakuru(servers) akajya ‘ahandi hantu.’

Bavugaga ko kubera ko biriya bigega (servers) babihawe n’Ikigo Huawei cyo mu Bushinwa bakeka ko bishoboka cyane ko ariya makuru aba ajya mu Bushinwa, ahitwa Shenzhen aho Huawei ikorera.

Icyo gihe kandi bariya ba tekinisiye bavugaga ko bafite impungenge ko Abashinwa bubatse Ingoro ya AU bashyize utwuma dufata amajwi mu nkuta zayo.

- Advertisement -

Bavuga ko u Bushinwa bwaba bwarabikoze kugira ngo bumenye ibivugirwa muri iriya nzu bityo bumenye  uko bwakwitwara ku bayobozi ba Afurika bayiteraniramo baganira kuri Politiki zirimo n’izirebana n’inyungu z’u Bushinwa muri Afurika.

Abayobozi ba Afurika bakunze kuvuga ko u Bushinwa ari umufatanyabikorwa mwiza, cyane cyane mu iterambere ry’ibihugu byabo kuko butajya bwivanga muri Politiki yabyo.

N’ubwo Taarifa itakwemeza cyangwa ngo ihakane ishingiro ry’ibishinjwa Huawei, ariko bizwi ko u Bushinwa byubakiye ibihugu byinshi by’Afurika ingoro zikorerwamo n’inzego za Leta harimo n’Ibiro by’Abakuru b’ibihugu.

Ikigo kitwa Heritage Foundation cyemeza ko hari inyubako 186 z’ubutegetsi muri Afurika zubatswe na Leta y’u Bushinwa.

Urugero ni uko u Bushinwa bwubakiye u Rwanda inyubako ikoreramo ibiro bya Minisiteri y’Intebe.

Nibwo kandi bwubatse ingoro Umukuru w’u Burundi akoreramo, Abarundi bayise Ntare Rushatsi House.

Ikigo Huawei cy’Abashinwa nicyo cyubatse 70% by’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga rikoresha murandasi ya 4G biri muri Afurika.

Muri Kenya no muri Zambia, Huawei yahubatse ibigega bibika amakuru afitanye isano na ICT bikaba bihuza amakuru akoreshwa n’Inzego za Leta.

Ibi bihugu biri mu bifitiye u Bushinwa umwenda munini, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko bitazashobora kuwishyura mu gihe byemereye u Bushinwa.

Kuba Huawei ari yo yahaye AU ikoranabuhanga rya ICT, bituma hari abavuga ko ishobora no kumenya uko itumanaho ry’abayobozi bayo rikorwa binyuze mu gukurura ibiganiro byabo.

Abasesengura iby’umubano w’u Bushinwa n’Afurika bavuga ko amakuru ava muri AU n’ahandi mu nyubako zubatswe n’u Bushinwa afasha abategetsi babwo kumenya uko ubukungu bw’Afurika buhagaze, no kumenya aho bashyira imbaraga kugira ngo ibigo byabwo byashoye imari muri Afurika bidahomba.

Umurava u Bushinwa bifite mu kwigarurira Isi utuma bukora ibishoboka byose kugira ngo bumenye amakuru arebana n’imyitwarire y’abayobozi b’Afurika n’ahandi bushaka gushora akaboko kabwo gakomeye mu bukungu no mu ikoranabuhanga.

Aya makuru niyo abufasha kumenya uko bwagena imikoranire yabwo n’Afurika mu bihe biri imbere.

 Ubutasi bw’u Bushinwa ntibwirengagije  USA…

Maneko witwa Christine Fang ari mu bakomeye bagiriye akamaro u Bushinwa ko kumenya imikorere ya bimwe mu bigo bya USA cyane cyane Inteko ishinga amategeko.

Yafashije kandi mu kumenya ibyo abanyapolitiki bakomeye bakora cyane cyane abo muri Leta ya mbere ikize mu zigize USA ari yo Califonia.

Fang yakoranye n’Umu republican witwa Eric Swalwell amuha amakuru ahagije kubera ubucuti bari bafitanye.

Uyu mubano waje guhagarara ubwo FBI yatangazaga ko Christine Fang ari maneko wa Beijing.

Raporo iherutse gusohorwa n’umuyobozi w’Ikigo cya USA gishinzwe iperereza witwa John Ratcliffe yavugaga ko u Bushinwa butata Inteko ishinga amategeko ya USA inshuro esheshatu kurusha uko Abarusiya babikora.

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryitwa Chinese Communist Party ryashinze ishami rishinzwe gushinga ubucuti n’amahanga ryiswe International Department.

Ubwiza bwa Christine Fang n’amayeri yo kureshya abantu byatumye amenya amabanga yo mu Nteko ya USA ayaha u Bushinwa

Iri shami rivuga ko muri iki gihe rifitanye ubucuti n’abayobozi ku isi hose barenga 600 bakaba bari mu bihugu 160.

Umubano w’Afurika n’u Bushinwa wo ushingiye cyane cyane ku bikorwa remezo n’ikoranabuhanga ridahenze.

Christine Fang mu buhanga bwe yakoraga uko ashoboye akamenya uko runaka abayeho n’ibyo yirirwamo binyuze mu gukorana nawe bya hafi, bakabana kenshi.

Muri iki gihe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ube hafi y’uwo uri gutata ni ingenzi kuri ba maneko.

Birumvikana ko ibyo u Bushinwa bugeraho muri Afurika bituma ubutegetsi bw’i Washington butishima.

 Ibihugu byishyize hamwe ngo bihangane n’ubutasi bw’u Bushinwa

Mu rwego rwo gusangira amakuru y’uko byahangana n’akaboko k’u Bushinwa, ibihugu bitanu byishyize hamwe bikora icyo byise ‘Five Eyes.’

Iri huriro ryiswe Five Eyes rigizwe na Australia, Canada, Nouvelle Zélande, u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Intego yabyo ni uguhuza amakuru agamije gukoma mu nkokora ubutasi bw’u Bushinwa.

Kubera umubano w’ibi bihugu byatumye USA ibwira u Bwongereza ko bwakwirinda kwemera ibikorwa remezo bya 5G u Bushinwa bwashakaga kubuha.

Ikindi gihugu mu bigize Five Eyes kimaze iminsi kirebana ay’ingwe n’u Bushinwa ni Canada.

Canada yigeze guta muri yombi umukobwa wa nyiri Huawei bituma umubano wayo n’u Bushinwa uba mubi kurushaho.

Ikindi gituma biriya bihugu bitinya u Bushinwa n’uko buherutse gukora murandasi itarigeze ikorwa n’abandi ku isi.

Murandasi bise 5G ifite umuvuduko uruta kure cyane uw’izindi murandasi zakozwe mbere.

Izindi murandasi zakozwe mbere zakozwe na USA.

Huawei no mu Rwanda yahashinze ibirindiro…

Muri Werurwe, 2017 Perezida Paul Kagame ari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga Bwana Jean Philbert Nsengimana n’abandi bayobozi bagiranye ibiganiro  n’abayobozi ba Huawei.

Hari mu nama yabahuje n’abandi bayobozi barimo n’ab’Ikigo kitwa International Telecommunication Union (ITU).

Icyo gihe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na  Sun Yafang wayoboraga Huawei bavugana uko u Rwanda rwakorana na Huawei mu guteza imbere ICT.

Amasezerano basinye yavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda igomba gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagamijwe iterambere rya ICT.

Ariya masezerano yavugaga ko Huawei izafasha u Rwanda kubaka ibigo biteza imbere ikoranabuhanga birimo ibyiswe Regional Data Centers, National Broadband, Smart Grid na Smart Education, ibi bigo bikazatuma u Rwanda ruba ihuriro ry’ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.

Ku rubuga rwa Huawei handitseho ko kiriya kigo cyafashije u Rwanda guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.

Huawei imaze imyaka irenga 10 ikorera mu Rwanda kandi ibikoresho byakozwe nayo byiganje mu bikoreshwa n’Abanyarwanda n’inzego za Leta.

u Rwanda naryo rukorana na Huawei
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version