Kuki ‘Icyiciro Cy‘Abanyamakuru’ Mu Rwanda Kidakingirwa COVID-19?

Kuva icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda[hari tariki 14, Werurwe, 2020], abanyamakuru bakoze akazi gakomeye ku kumenyesha abaturage ububi bwacyo, uko cyandura n’uko bakirinda. Imiterere y’akazi kabo yatumye bakomeza gukora ndetse no muri Guma mu rugo zombi, ntibaruhutse. Muri iki gihe Abanyarwanda bari mu bafite ibyago bya kwandura kurusha abandi barakingirwa ariko abanyamakuru bo ntibarakingirwa. Kubera iki barangaranywe?

Ku wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 nibwo gukingira Abanyarwanda bafite ibyago bya kwandura COVID-19 byatangiye, hatangira gukingirwa abakora mu buvuzi.

Nyuma hakurikiyeho abantu bafite hejuru y’imyaka 65 y’amavuko, nyuma hakurikiraho abarimu, hakurikiraho abacuruzi, abamotari, abanyerondo, abo mu bigo byitari ibya Leta, n’abandi.

Kugeza ubu hari abanyamakuru bamwe bishyuriwe n’ibigo bakorera inkingo, barakingirwa ariko ntibyakorwa mu buryo rusange, ngo bose bakingirwe.

- Advertisement -

Ni Iki abanyamakuru babivugaho?

Anaclet Ntirushwa ni umwe muri bo. Yabwiye Taarifa ko kuba abanyamakuru batarakingirwa abona biterwa n’impamvu ebyiri: Kudahabwa agaciro no kutagira kivugira.

Yasobanuye ko kuba abanyamakuru batarakingirwa bigaragaza ko badatekerezwaho.

Asobanura ko niba abanyamakuru ari bamwe mu bantu bakunda guhura n’abantu benshi cyane cyane nko mu gihe bagiye kuri field[gushaka amakuru], bagombye gukingirwa kuko baba bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Ati: “Kuba batarahabwa urukingo rero ni ikibazo gikomeye gishobora no gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.”

Ikindi avuga ko cyatumye badakingirwa kugeza ubu ni uko inzego nka RMC na ARJ ndetse na RGB iherutse kwimurirwamo icyahoze ari Media High Council batabihaye agaciro, ngo bakurikirane babaze impamvu abanyamakuru badakingirwa.

Ati: “Ndabona ko nabo bafite ukuntu batari kubyitwaramo neza kuko bakabaye bavuganira urwego rw’itangazamakuru. Niba nta gikozwe abanyamakuru bashobora kwisanga mu kaga gakomeye.”

RBA bihagaze bite?

Umwe mu banyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, urashatse ko tumuvuga amazina yatubwiye ko mu bakozi 500 kiriya kigo gikoresha hakingiwe abantu 100.

Yatubwiye ko ngo umukoresha wabo yababwiye ko abantu 100 ari bo bonyine bari bemerewe gukingirwa.

Ati: “ Niba se iwacu barakingiye abantu 100 gusa, ubwo urumva ahandi bimeze bite?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Abanyamakuru(Association Rwandaise des Journalistes) Bwana Emmanuel  Habumuremyi yabwiye Taarifa ko itamenya impamvu yatumye abanyamakuru badakingirwa mu ba mbere ariko ko agiye kubaza RBC aho bigeze.

Emmanuel  Habumuremyi yagize ati: “Ntekereza ko abashyize ibyiciro bizakingirwa ku rutonde ari bo bagennye igihe ikiciro cy’abanyamakuru kizagererwaho. Ubusanzwe abanyamakuru bagombye kuza mu ba mbere nk’uko byagenze ku banyamakuru bo muri Zimbabwe.”

Hari isezerano yahawe na RBC…

Nyuma y’iminota mike Taarifa imuhamagaye, Bwana Emmanuel Habumuremyi yahise yongera araduhamagara atubwira ko amaze guhamagara muri RBC bamubwira ko abanyamakuru bari bukingirwe kuri uyu wa Mbera tariki 15, Werurwe, 2021 ariko ko hari bukingirwe abakunda kujya kuri terrain kurusha abandi.

Ibi ngo yabibwiwe n’umwe mu bakozi ba RBC atatubwiye izina, ariko yatwemereye ko atari Dr Sabin Nsanzimana uyiyobora.

Ubwo yabazaga abo muri RBC impamvu batinze gukingira abanyamakuru , ngo bamusubije ko inkingo zaje ari nke, bityo habanza gukingirwa bamwe ariko n’abanyamakuru bagenerwa umunsi wabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version