Kumenya Indimi Harimo N’Urw’Amarenga Biranga Umugenzacyaha

Kubera ko ubutabera ari ubwa bose kandi mu buryo budaheza, abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari kwigishwa ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kumva no gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Kutumvikana hagati y’umugenzacyaha n’uwahohotewe bitewe n’uko umwe muri bo atazi amarenga ni ikibazo ku butabera bugenewe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Hari abafite ubwo bumuga bafatwa ku ngufu cyangwa bagahohoterwa ariko ntibashobore guha umugenzacyaha amakuru y’ibanze ku byabakorewe kugira ngo nawe ayifashishe mu kazi.

Mu yandi magambo, kutamenya amarenga ni inzitizi ku mugenzacyaha mu gukora akazi ke; ariko bikaba n’intandaro yo kudahabwa ubutabera ku muntu ubukeneye ariko utabasha kuvuga.

- Kwmamaza -

Kugira ngo iki kibazo kizashire, ubuyobozi bw’Urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye imikoranire n’Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo abagenzacyaha bige amarenga.

Kwigisha abagenzacyaha amarenga si ibya none!

Muri Kamena, 2022 byarakozwe ariko kuri iyi nshuro abagenzacyaha 20 nibo bari kwigishwa uru rurimi.

Abagenzacyaha bahuguwemo boherezwa kuri stations za RIB mu bice byo hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bazahe serivisi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga igihe bazaba babagannye.

Hagati aho, mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda haherutse kugezwa umushinga w’itegeko ryemeza ko ibihamya bikenerwa mu nkiko, mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha byazajya bitangwa no mu rurimi rw’amarenga.

Niwemezwa ukaba itegeko, bizaba bivuze ko iryo tegeko risimbuye iryo mu mwaka wa 2004 ryagenaga uko ubuhamya n’ibimenyetso bitangwa mu nkiko byatangwaga ‘kugeza ubu.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version