Kuri Sainte Famille Hahiye

Mu byumba bya Sainte Famille byakorerwagamo akazi k’Ibiro haraye hadutse inkongi.

Ikinyamakuru Kinyamateka kivuga ko ibyo byumba bisanzwe biherereye ahareba kuri Parikingi yo ku gice cyo hepfo cya  Sainte Famille Hotel uciye kuri Station ya Engen.

Inyubako yahiye iherereye mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Ubumwe, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Ababibonye bavuga ko iyo nkongi yadutse saa munani n’igice z’ijoro kuri uyu wa Gatanu taliki 02, Gashyantare, 2024.

- Advertisement -

Bikekwa ko yaba yatewe n’intsinga zahiye kubera ibyo abahanga mu by’amashanyarazi bita circuit.

Amafoto arerekana imodoka y’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi itabaye ngo izimye uwo muriro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko icyateye iriya nkongi kitaramenyekana ariko ko batangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro

Avuga ko bakegeranya amakuru n’ubugenzuzi ngo bamenye ibintu byose byangirikiye muri ibyo biro.

Polisi y’u Rwanda ikunze kugira abantu inama yo kongera kureba niba intsinga zo mu nyubako zabo zidashaje cyane k’uburyo byaba intandato y’inkongi kandi hakirindwa ibikorwa byose byaba nyirabayazana w’inkongi birimo gukoresha ibyuma bikurura amashanyarazi menshi ugereranyije n’ahari.

Hagati aho amakuru dufite avuga ko mu byahiye harimo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa muri Siporo y’amagare harimo n’amagare ane mashya yari akimara gushyirwa muri ibyo byumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version