Mu kiganiro yahaye abari baje kwifatanya mu isengesho ryo gusengera Amerika, Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 1990, Abanyarwanda babaga mu buhungiro baje gusanga igihe kigeze ngo bafate ejo hazaza habo mu biganza byabo.
Mbere yo kubwira abamwumvaga ko icyo gihe cyageze ibintu bikagenda uko byagenze, Perezida Kagame yabanje kubabwira ko ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko we n’ababyeyi bahunze u Rwanda kubera gutotezwa.
Ati: “ Nahunze u Rwanda mfite imyaka ine y’amavuko. Si njye gusa wahunze icyo gihe ahubwo twari benshi. Icyo gihe kandi igihugu cyacu cyari mu gihe cyo kubona ubwigenge. Twabaye mu mahanga nta gihugu dufite, twaribagiranye, abantu bahora batwibutsa ko nta gakondo tugira.”
Avuga ko hari n’ubwo babwiwe ko u Rwanda rwuzuye, ko ntaho babona bakwirwa ariko yungamo ko mu mwaka wa 1990 bahisemo gufata ejo hazaza habo mu biganza byabo batangiza intambara yo gukuraho igitugu cyategekaga u Rwanda gishingiye ku ivanguramoko.
Muri Nyakanga, 1994 ingabo za RPA yayoboraga zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ariko zisanga hari Abatutsi miliyoni imwe bari bararangije kwicwa.
Perezida Kagame yabwiye Abanyamerika n’inshuti zabo ko ubwo Jenoside yahagarikwaga hari benshi mu ngabo za RPA bashakaga kwihorera ariko nk’Umugaba w’ingabo yakomeje kwirinda gutwarwa n’amarangamutima kandi nsaba abasirikare be bakuru kwirinda gukomeza kumwereka ibyobo basanze Abatutsi barajugunywemo.
Kagame avuga ko we n’abandi bumvaga ibintu nkawe batari kwemera ko buri wese yihanira kuko byari buteze ikindi kibazo gikomeye.
Avuga ko ubuyobozi bwanze ko abantu bakomeza kwicana, bamwe bakica abandi kuko nabo babiciye.
Mu ijambo rye yavuze ko politiki yo kwanga ko abantu bihorera ari yo yaje kuvamo indi politiki yo gushaka ko abantu biyunga bakabana mu mahoro.
Avuga ko muri icyo gihe cyose, Abanyarwanda bari baritakarije icyizere kandi isi yabafataga nka ‘abantu gica’.
Icyakora Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda banze gukomeza kwitwa ‘gica’ ahubwo baba abantu bazima.
Kugira ngo Abanyarwanda barenge ibyo byose, Kagame avuga ko byatewe n’abayobozi biyemeje kuba maso, biyemeza kwikorera umutwaro wose byasabye ngo Abanyarwanda biyunge, babane neza.
Kuri Perezida Kagame, ubumwe n’ubwiyunge nibyo byatumye abahoze ari abanzi b’abandi babana nabo, abanyamahanga bumva ko kubana n’Abanyarwanda nta bwiyahuzi bubirimo, abantu barabana baratunga baratunganirwa.
Ati: “ Ng’urwo u Rwanda rw’ubu ndetse n’urw’ejo hazaza”.