Kutagira Umushinga Wunguka ‘Vuba’ Byamwimishije Inguzanyo

Régine utuye mu Murenge wa  Fumbwe mu Karere ka Rwamagana avuga ko ubwo yajyaga kwaka inguzanyo muri COPEDU bamubwiye ko atayihabwa kubera ko abayihabwa ari abantu bakora business ‘mu buryo buhoraho.’ Ku rundi ruhande, ashima ko borohereza abantu kuba abakiliya babo.

Ati:“ Rwose COPEDU iratworohereza kuko kuyifunguzamo compte, kubitsa no kubikuza biroroha ariko ikibazo kiba icyo kwakamo inguzanyo.”

Avuga ko ikibazo gihari ari uko iyo abagore cyangwa abandi bantu babitsa muri iki kigo cy’imari badakora ubucuruzi buhoraho butuma babitsa bakanabikuza kenshi, bagira ikibazo cyo kudahabwa inguzanyo.

Muri rusange bigora abagore kugeza ku mari kurusha uko bigora abagabo.

- Kwmamaza -

Hari impamvu nyinshi zibitera ariko imwe muri zo ni uko hari abitinya ntibakore imishinga ngo bayigeze ku bigo by’imari.

N’ubwo ari uko bimeze, hari abahura n’ikibazo nk’icyo Regine yahuye nacyo cyo kutoroherezwa kugera ku mari bakeneye.

Nk’uko bigaragara, ibigo by’imari biba byarashyizeho uburyo bitangamo inguzanyo n’inyungu abayishaka bagomba kuzabyungukira.

Taarifa yandikiye ubuyobozi bwa COPEDU PLC Ltd kuri email igaragara ku rubuga rwayo rwa murandasi kugira ngo bagire icyo badusubiza ku bibazo by’uriya mukiliya.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru, ibibazo twohereje kuri email byari bitarasubizwa ariko igihe cyose COPEDU PLC yagira  icyo ibivugaho bizamenyeshwa abasomyi bacu.

Ku rubuga rwa CODEPU PLC handitse ko mu gusuzuma no gutanga inguzanyo, umukiriya asabwa ibaruwa isaba inguzanyo yandikirwa Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC igashyikirizwa ushinzwe inguzanyo hamwe n’ibindi byangombwa.

Umuyobozi w’iki kigo cy’imari yitwa Raïssa Muyango.

Raïssa Muyango

Ubutumwa buri ku rubuga rwa COPEDU PLC buvuga ko abakiliya bayo  badasabwa kujya gukoresha imishinga ahubwo bayikorerwa ku buntu bikozwe n’abakozi b’iki kigo cy’imari.

Uko ikibazo cy’imari mu bagore giteye muri rusange…

Mu mwaka wa 2021, Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda ryarateranye rigenzura uko ubwitabire bw’abagore mu rwego rw’imari ruhagaze.

Ryasanze n’ubwo hari intambwe yatewe, ku rundi ruhande,  hakwiye kongerwa ubukangurambaga bushishikariza abari n’abategarugori kugana serivisi z’ibigo by’imari by’umwihariko ibiciriritse byegerejwe abaturage.

Muri uwo mwaka imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu yerekangaga ko n’ubwo umubare w’abagore bagana serivisi z’imari mu bigo by’imari iciriritse wiyongereye, ariko  muri rusange byari  bitaragera ku rwego rwo kuziba icyuho kiri hagati yabo n’abagabo.

John Rwangombwa uyobora BNR icyo gihe yagize ati “Hose byagiye byiyongera kandi urabona ko byazamutse cyane.”

Guverineri John Rwangombwa

Yavuze ko urwego abadamu baganamo ibigo by’imari rwamutse bava ku bantu  1, 500, 000 bagera kuri 1, 900, 000 bagera kuri 2, 200, 000.

Icyakora Rwangombwa yavuze ko n’ubwo uyu mubare wazamutse, abagabo ni bo bakiri benshi ‘cyane’ ugereranyije n’abagore.

Hari umuturage icyo gihe wabwiye bagenzi bacu ba Flash ko hari ubwo umugore atinya kwaka inguzanyo kubera gutinya kuzahomba akabura ubwishyu.

Ngo hari abagira bati: “ Umugabo ahombye yateza ibye, ariko se njye mpombye nazabwira iki umugabo wanjye?”

Ibi bituma batinya gutangira ubucuruzi.

N’ubwo bamwe babona ko kwitinya ari cyo gituma abagore badatinyuka kwaka inguzanyo, hari abandi bashinja ibigo by’imari iciriritse kugira imikorere itaborohereza kuyigeraho.

Abo bafite ikibazo gisa n’icyo Régine twavuze haruguru afite.

Ingwate z’umurengera, inyungu z’umurengera n’ibindi nk’ibyo nibyo bavuga ko bibaca intege.

Muri rusange umwe mu miti itangwa kuri iki kibazo ni ukongera ubukangurambaga, abagore bakumva akamaro ko kugana ibigo by’imari ariko nabyo bigashyiraho uburyo buborohereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version