Tuzubakira Ubushobozi Abavugizi Bo Mu Ntara: Ikiganiro N’Umuvugizi Wa Polisi

Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga aherutse kubwira Taarifa ko mu gihe agiye kumara ari Umuvugizi w’uru rwego, azubakira ubushobozi abavugizi ba Polisi mu Ntara. Ashima kandi akazi kakozwe n’uwo yasimbuye CP John Bosco Kabera

Mu kiganiro kirambuye yaduhaye muri busome mu bika bikurikira, ACP Rutikanga yaburiye n’abajura ko Polisi itazabihanganira….

Taarifa: Murakoze kutwakira ngo tugirane ikiganiro kirambuye…

ACP Rutikanga: Murakoze namwe

- Kwmamaza -

Taarifa: Ni byiza ko twatangira iki kiganiro mwibwira abasomyi bacu, bakamenya uwo ACP Rutikanga ari we, inshingano yakoze mbere yo kuvugira Polisi y’u Rwanda.

ACP Rutikanga: Nk’uko bimaze kumenyerwa nitwa ACP Boniface Rutikanga akaba ari njye muvugizi mushya wa Polisi.

Naje nturutse mu ishami rya Polisi rishinzwe gutegura no kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro hanze y’u Rwanda ariko na mbere yaho nakoze nk’umujyanama mu bya gipolisi mu Biro bihagariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu gihe kingana n’imyaka irindwi kandi nabyo byari bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro.

Hari kandi n’izindi nshingano zitandukanye nahawe mu gipolisi kubera ko ndi hafi kurenza imyaka 20 mu gipolisi.

Naciye  mu mashuri ndi mwarimu, naciye mu Biro by’abayobozi bakuru ndi muri operations mu Biro bikuru by’umuyobozi wa Polisi ariko nshinzwe ibya operations kurusha iby’ubuyobozi( administration).

Akantu menyereye cyane muri Polisi ni mu bikorwa byayo cyane cyane mu mahugurwa.

Taarifa: Musanze Polisi ihagaze ite muri rusange muri iki gihe mu nzego zayo zitandukanye?

ACP Rutikanga: Kugira ngo uvuge uko ihagaze, byaba byiza uvuze uko yatangiye. Polisi y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2000, iza ihuza ibyahoze ari Gendarmerie Nationale, Police Communale n’urwego rw’ubushinjacyaha bitaga Police Judiciaire. Yaje kwitwa Rwanda National Police.

Icyo gihe yari ifite nk’abantu 4,000 ariko ubu Polisi yaragutse, ifite amashami menshi.

Uretse iki cyicaro ubona ahangaha, dufite polisi ishinzwe umutekano mu muhanda, ishinzwe ibibuga by’indege, ishinzwe imipaka, ishinzwe kurwanya magendu, ikorera mu mazi, iyo mu kirere, ishinzwe imbwa zisaka…dufite amashami menshi harimo iri nyoboye, harimo n’iry’uwo nasimbuye ayoboye.

Uko iterambere ry’u Rwanda ryaguka, ni uko n’ibikorwa bya Polisi birushaho gukenerwa. Fata urugero: vuba ahangaha Polisi yahawe inshingano zo kuzarinda gari ya moshi. N’ubwo tutarabona abapolisi bafite ubwo bushobozi mu byo kurinda gari ya moshi, ariko ubona ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwarebye kure butegura ko igihe nikigera u Rwanda ruzaba rufite abapolisi babihuguriwe.

Ni cyo kimwe n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera.

Ibi bivuga ko Polisi igomba gukomeza gushaka abapolisi kubera ko iki kibuga cya Kanombe kizakomeza kandi n’icyo mu Bugesera kizuzura gikenere abapolisi benshi.

Uwo nasimbuye CP Kabera yakoze akazi katoroshye ko kumenyekanisha ibikorwa, yakoze akazi katoroshye ko kwakira ibivuye mu baturage bidusaba kugira icyo duhindura mu mikorere yacu byaba ibivuga ko hari ibyo dukosora kuko bitagenda neza cyangwa bikanatunega nk’abapolisi niba hari abatitwara neza.

Taarifa: Mukomoje kuri CP Kabera, Ese ko yakoreraga ku muvuko muremure, agasanga abantu aho bari bari, abanyonzi mu muhanda, abakozi mu biro… Namwe muje ku muvuduko nk’uwe?

ACP Rutikanga: Ntabwo ibikorwa bizahagarara. Guhagarara hagati ya Polisi nk’Urwego n’abaturage ntabwo bizahagarara, tuzabikomeza cyangwa tunarusheho kuko intego ni uko abantu bumva ibyo dukora kandi bakumva  ko ari bo dukorera.

Tuzakomeza kwegera abaturage binyuze mu bikorwa bya Polisi ariko twe nk’ubuvugizi tuzakomeza kwegera abaturage.

Polisi irifuza ko abavugizi bayo bari mu Ntara hirya no hino bagira uruhare rukomeye mu kwegera abaturage bo mu bice bakoreramo bityo twumvaga byageze  ahangaha ku cyicaro gikuru bikajya byarangirira ku rwego rw’Intara.

Ni urugendo dutangiye rwo kubaka urwego rw’ubuvugizi ku Ntara k’uburyo ibibazo byazajya bikemukira yo bitabaye ngombwa ko biza ku cyicaro gikuru.

Taarifa: Tugarutse inyuma gato, CP Kabera aherutse gushingwa Komisariya nshya, uretse iby’ibigo byigenga birindira abantu n’ibigo umutekano, iyo komisariya yo gucunga ibikorwaremezo bya Leta izakora ite?

ACP Rutikanga: Ntabwo ari Komisariya nshyashya ahubwo ni uko igiye kuyoborwa n’umuntu uzwi, ariko na none ni nshya ugereranyije n’izindi kuko nkeka ko igiye kuyoborwa na Komiseri wa gatatu kuva yajyaho.

Iyi komisariya rero ishinzwe ibigo byigenga bishinzwe kurinda ibikorwaremezo nayo turayinzwe.

Uko ikora rero ni ukuzajya ireba niba mu gikorwa remezo runaka harimo ibirinda inkongi, ese zubatse k’uburyo hagize ikiba, buri wese yasohokamo amahoro? Ese  ibikorwa remezo birinzwe neza k’uburyo muri iki gihe cy’ibikorwa by’iterabwoba, abantu bacu baharinze uko bikwiye n’ibikoresho bikwiriye?

Iyi ni komisariya ngari abantu koko bakwiye kumenya. Buriya gare ni igikorwa remezo, ikibuga cy’indege ni igikorwaremezo, supermarkets, night clubs ni ibikorwa remezo… kandi n’abantu babijyamo bakwiye kurindirwa umutekano.

Ibyo byose rero ni ibintu bigari cyane CP Kabera agiye guhagararamo neza kugira ngo ibyo byose bigende neza.

Taarifa: Mu mwaka wa 2021, hari abasirikare n’abapolisi bagiye muri Mozambique. Ese by’umwihariko babayeho bate ko usanga akenshi havugwa abasirikare? Akazi k’abapolisi ni akahe?

ACP Rutikanga:…Nibyo koko muri uwo mwaka nibwo abapolisi barenga 800 n’abasirikare bagiye muri Cabo Delgado. Muri rusange ibyabo ni umutekano ariko iyo bahageze bagabana inshingano.

Burya inshingano z’abapolisi muri rusange ni icyo bita ‘internal security’. Ni inshingano zo gutsimbataza ituze mu bantu.

I Cabo Delgado, abapolisi bacu nibo bacunga imidugudu ituwe n’abagaruwe mu byabo aho ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyihebe. Nibo bahagarikira itangwa ry’imfashanyo ku bagaruka mu byabo, polisi yacu niyo icunga umutekano w’ibiribwa n’imiti bije bigana abo bantu. Ahantu hose ingabo zimaze kwigarurira, zirahava hagasigara mu maboko ya Polisi.

Taarifa: Nta mwaka ushira Transparency International Rwanda idatangaje raporo yayo kuri ruswa kandi ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ntirijya riburamo. Ni iki gikorwa ngo icyo cyasha kuri Polisi kizacike burundu? Ese babiterwa no guhembwa make cyangwa ni ukuba intashima?

ACP Rutikanga:  Euh ubwo se hari aho ruswa yacika burundu? Icyakora iyo tureba ruswa tuyirebera mu kutayihanganira, zero tolerance. Tuyirebera mu ngamba zihari kugira ngo tuyirwanye. Polisi igizwe n’abantu kandi umuntu ni mugari, gusa dushyiraho gahunda zituma umuntu atagwa mu mutego wa ruswa.

Niyo mpamvu ubona za cameras ndetse nizo abapolisi bambara ku myenda kugira ngo tube tureba abapolisi ibyo baganira n’abantu.

Igikomeye kurusha ibindi ni uko uyifatiwemo yirukanwa, kandi birakomeye kuko ntaho aba azongera kubona akazi.

Mu kanya ukomoje ku mushahara muto. Mu Rwanda hari abantu benshi bahembwa amafaranga akubye inshuro nyinshi ay’abapolisi ariko batari inyangamugayo, bafatirwa muri iyo ruswa tukabumva mu nkiko.

Ntabwo rero ruswa ireberwa mu mafaranga ahubwo ireberwa mu ngeso mbi z’umuntu no kutaba inyangamugayo.

Taarifa: Bamwe mu baturage bijujutira ko hari abapolisi babahohotera. Ese iyo bigaragaye ko discipline y’umupolisi  ikemangwa, abapolisi nk’abo ni inde ubahana?

ACP Rutikanga: Urakoze. Uvuze ikintu kiza cyane. Peter iyi myenda nambaye, ibirango byose biyiriho bimpa imbaraga mpabwa n’amategeko ariko nanone hari amategeko agenga uburyo izi mbaraga ngomba kuzikoresha. Ntabwo ngomba kuzikoresha mu buryo buzanira inyungu njyewe ku giti cyanjye kandi buhutaza undi.

Ngomba kuzikoresha mu guhagarikira ko amategeko n’amabwiriza bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Ikintu icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umuturage, giturutse ko umuntu yitwaje imbaraga afite, Polisi ntishobora kucyihanganira.

Yego mu gihe gishize hagiye habaho n’amakosa y’uko abapolisi barasaga umuntu agapfa, ariko njye mbona atari ko igipolisi cyubatswe, ntabwo nka Polisi y’u Rwanda ari cyo twemera, sicyo kitugize.

Ababikora barahanwa ariko nanone bisaba iperereza kugira ngo tumenye uko byagenze ngo bigere aho umuntu araswa yiruka.

Hari ubwo umuntu araswa kuko gucika kwe kwari bwicishe abandi bantu, ariko niba umuntu yibye telefoni akiruka ukamurasa mu by’ukuri ntibiba bikwiye.

Ntabwo abapolisi bemerewe kurasa ariko hari ubwo biba ngombwa bitewe n’icyo uwo muntu yari agiye gukora, icyo yaregwaga n’icyo ukeka ko yajya kwangiza abaye agucitse ukabona  ‘nta bundi buryo ufite.’

Taarifa: Itegeko rivuga ku ivururwa ry’inshingano za Polisi rivuga ko hari inshingano muri iki gihe ziri muri RIB zizasubizwa Polisi. Ubu rigeze he? Abaturage baryitegeho iki?

ACP Rutikanga: Iryo tegeko ryaratambutse. Buriya RIB ni urwego rukiyubaka kandi Polisi y’igihugu hari henshi yari yarageze mbere. Ikindi abapolisi baba ari aba mbere mu kugera ahabereye ikibazo.

Hari rero itegeko rigomba kubaha uburenganzira bwo kugira icyo bakorera ahantu nk’aho bakegeranya amakuru y’ibanze, bakarinda aho hantu…byose bakabikora mbere y’uko abakozi ba RIB bahagera.

Ubwo rero hagomba kuba hari itegeko ribibemerera.

Ibyo byose ni inshingano za RIB ariko iyo twabikoraga itaragera aho byabereye byataga agaciro kuko nta tegeko ryabyemeraga kandi mu by’ukuri ako kazi kacu ari ho aka RIB katangiriraga.

Ku rundi ruhande, itegeko ubu riduha uburenganzira bwo kugenza ibyaha bikorewe mu muhanda kuko ntibiri mu nshingano za RIB.

Taarifa: Mu minsi ishize mwavuze ko saa kumi n’ebyiri abanyonzi bazajya baba bavuye mu nzira. Muri iki gihe hari bamwe muri bo bataka ko hari abantu batazwi babambura amagare yabo, bagakeka ko ari abapolisi. Ese icyo kibazo murakizi? Murabaha ubuhe butumwa?

ACP Rutikanga: Nta munsi urenga umunyonzi w’igare udapfuye cyangwa ngo akomereke bikomeye. Hari abapfa kubera kwinjira mu ikamyo kubera umuvuduko, hari abakomereka cyangwa bagapfa bazira kugenda bafashe inyuma ku makamyo…

Ababafata mu buryo butemewe bo simbazi ariko ibyo kubafata byo turi kubikora kandi twarabibateguje.

Taarifa: Mufata abahe?

ACP Rutikanga: Abo bose nkubwiye, yaba abafata ku makamyo, yaba abiruka cyane n’abandi. Abo bose turabafata.

Nonese niba dushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo tuzabareke bashake inyungu z’igihe gito ariko bahagwe?

Ababirengaho tuzabafata kugeza igihe bazumvira ko umutekano w’abo ari wo w’ingenzi. Ntabwo bivuze ko tugiye kubaca mu muhanda ahubwo turashaka ko bakora kiyamwuga birinda impanuka.

Taarifa: Ibihano bigenewe abanyonzi bafatiwe mu byaha nk’ibyo ni ibihe?

ACP Rutikanga: Amagare yabo turayafatira kugeza igihe bazabashiriza kumva. Ntabwo twayafashe ngo tuyagumane…

Taarifa: Hagati aho ariko inzara irabica kandi bafite ingo batunze!

ACP Rutikanga: Yego ariko nanone imodoka zirabica nazo! Ubwo umuntu yareba igikwiye kwirindwa kurasha ikindi muri ibyo byombi!

Byibura inzara yamurya ariko agihumeka kuko ntabwo ari kimwe no kwicwa n’ikinyabiziga ako kanya cyangwa ngo kikumugaze burundu.

Taarifa: Ni ubuhe butumwa muha abajura?

ACP Rutikanga:…Kwiba ntawe bihira kenshi. Wakwiba uyu munsi, wa kwiba ejo ariko igihe kiragera ugafatwa.

Icyo navuga ni uko muri iki gihe dufite abapolisi ndetse n’ikarabuhanga.

Ku rundi, mureke twiyemeze kutorohereza abajura kutwiba.

Nta gihe kinini gishize hari umunyamahanga wakoreshaga umukozi amuhemba Frw 40,000 kandi uwo muntu yabikaga amafaranga menshi mu kabati uwo mukozi yakoragamo isuku.

Uko iminsi yashiraga byaje kurangira amwibye amafaranga menshi.

Mureke tureke korohereza abajura mu kazi kabo, byibura akwibe byamugoye.

Ku rundi ruhande ariko ndabwira abajura kubireka kuko turahari kandi ntibizabahira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version