Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuva 2013 Hamaze Gutozwa Intore 559,686- Min Bizimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kuva 2013 Hamaze Gutozwa Intore 559,686- Min Bizimana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2025 7:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Bizimana ubwo yatangizaga iri torero(Ifoto@MINUBUMWE)
SHARE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 ubwo Itorero ryatangizwaga na Perezida Paul Kagame abantu 559,686 bamaze gutozwa. Ni mu gihe cy’imyaka 11 ishize.

Avuga ko abo bose bagiriye igihugu akamaro, agatanga urugero rw’uko mu mwaka wa 2024 abatojwe bakoze ibikorwa byagiriye igihugu akamaro gafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari.

Yabivugiye mu Kagari ka Akabagesera, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi aho yatangirije urugerero rw’Inkomezabigwi zigizwe n’ingimbi n’abangavu barangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri Kaminuza.

Minisitiri Bizimana avuga ko abitabira itorero barangwa ahanini n’indangagaciro zituma biteza imbere zishingiye no ku mvugo y’uko Intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo.

Ati: “ Iyo abasore n’inkumi bagiye mu ishuri bakiga babishyizeho umutima, bibagirira akamaro bikakagirira n’igihugu. Uko muziga mukamenya byinshi muzabona ko ibyo abanyamahanga bakorera mu Rwanda namwe mwabikora. Tuzareke gukenera Abashinwa, Abayapani, Abanyaturikiya baza kudukorera ibintu natwe dushobora kwikorera”.

Yasabye urwo rubyiruko ruzitabira ririya torero kuzaharanira kuzakomeza kuba aba mbere.

Uwavuze mu izina ry’urwo rubyiruko yijeje Minisitiri Dr. Bizimana ko we na bagenzi be bazakurikira amasomo neza kandi ko batazibagirwa ibyo bazigishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylvère Nahayo yavuze ko Akarere ayobora gaharanira ko imihigo kahise yeswa.

Yavuze ko ririya torero ryitabiriwe n’abasore n’inkumi 1,596, ariko hirya no hino mu Rwanda byatangiriye ku bantu barenga 69,000.

Nahayo yavuze ko mu gihe abagiye gutozwa bazamara batozwa bazakora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro byo mu ngeri nyinshi.

Birimo  kubaka isoko rito, irerero, icyumba mpahabwenge(computer lab ifite murandasi) izubakwa  ahitwa i Kayumba no mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Runda.

Bazagira uruhare mu kubaka inzu nshya z’abatishoboye no gusana izishaje.

Hirya no hino muri Runda ruzahubaka imihanda y’imigenderano, rukor  ubukangurambaga bw’ubuhinzi busagurira amasoko, ubukangurambaga ku isuku, guca ubuzererezi, gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mbere yo gutangiza iriya torero Minisitiri Bizimana yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko rya kijyambere mu Kagari ka Kabagesera.

TAGGED:BizimanafeaturedInamaKamonyiMinisiteriRundaUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa APR FC Yasubije Abafana Batariyumva Mu Mutoza Wayo
Next Article Rutsiro: Umubyeyi Wonsaga Yakubiswe N’Inkuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?