Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 ubwo Itorero ryatangizwaga na Perezida Paul Kagame abantu 559,686 bamaze gutozwa. Ni mu gihe cy’imyaka 11 ishize.
Avuga ko abo bose bagiriye igihugu akamaro, agatanga urugero rw’uko mu mwaka wa 2024 abatojwe bakoze ibikorwa byagiriye igihugu akamaro gafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari.
Yabivugiye mu Kagari ka Akabagesera, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi aho yatangirije urugerero rw’Inkomezabigwi zigizwe n’ingimbi n’abangavu barangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri Kaminuza.
Minisitiri Bizimana avuga ko abitabira itorero barangwa ahanini n’indangagaciro zituma biteza imbere zishingiye no ku mvugo y’uko Intore itaganya ahubwo yishakira ibisubizo.
Ati: “ Iyo abasore n’inkumi bagiye mu ishuri bakiga babishyizeho umutima, bibagirira akamaro bikakagirira n’igihugu. Uko muziga mukamenya byinshi muzabona ko ibyo abanyamahanga bakorera mu Rwanda namwe mwabikora. Tuzareke gukenera Abashinwa, Abayapani, Abanyaturikiya baza kudukorera ibintu natwe dushobora kwikorera”.
Yasabye urwo rubyiruko ruzitabira ririya torero kuzaharanira kuzakomeza kuba aba mbere.
Uwavuze mu izina ry’urwo rubyiruko yijeje Minisitiri Dr. Bizimana ko we na bagenzi be bazakurikira amasomo neza kandi ko batazibagirwa ibyo bazigishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylvère Nahayo yavuze ko Akarere ayobora gaharanira ko imihigo kahise yeswa.
Yavuze ko ririya torero ryitabiriwe n’abasore n’inkumi 1,596, ariko hirya no hino mu Rwanda byatangiriye ku bantu barenga 69,000.
Nahayo yavuze ko mu gihe abagiye gutozwa bazamara batozwa bazakora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro byo mu ngeri nyinshi.
Birimo kubaka isoko rito, irerero, icyumba mpahabwenge(computer lab ifite murandasi) izubakwa ahitwa i Kayumba no mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Runda.
Bazagira uruhare mu kubaka inzu nshya z’abatishoboye no gusana izishaje.
Hirya no hino muri Runda ruzahubaka imihanda y’imigenderano, rukor ubukangurambaga bw’ubuhinzi busagurira amasoko, ubukangurambaga ku isuku, guca ubuzererezi, gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA n’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mbere yo gutangiza iriya torero Minisitiri Bizimana yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko rya kijyambere mu Kagari ka Kabagesera.