Kuzigama Ubwabyo Ni Ishoramari- Umuyobozi Wa Banki Ya Kigali

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yavuze ko iyo umuntu agize ubushobozi bwo kwizigamira kandi mu gihe kirekire, ubwabyo biba ari ishoramari.

Avuga ko kugira ngo bishoboke, bisaba ko umuntu amenya gutanduka ibyo akeneye mu by’ukuri n’ibyo yifuza.

Kumenya gukoresha neza amafaranga ni kimwe mu bintu binanira abantu benshi.

Bisaba ahanini kugira umurongo uhamye wo kuyakoresha, umuntu ntayatagaguze cyangwa ko ayahe utayakwiye.

- Advertisement -

Dr. Diane Karusisi yabwiye abiganjemo abanyeshuri baje kurushanirwa kwegukana ibihembo by’indashyikirwa mu basubiza neza ibibazo bijyanye n’isoko ry’imigabane, ko iyo umuntu yamenye amayeri yo kwizigamira, ubwabyo bimubera igishoro.

Yagize ati: “ Kumenya gukoresha neza amafaranga ni ingenzi. Bisaba kumenya icyo ushaka mu by’ukuri n’ibyo wifuza aka kanya. Kumenya kuzigama ubwabyo ni igishoro”.

Karusisi avuga ko umuturage wese ufite amafaranga yinjiza, yagombye kugira n’ayo abika kandi bikaba umuco.

Avuga ko amafaranga yabitswe ari yo ashorwamo imari.

Dr. Diane Karusisi asanzwe ayobora imwe muri Banki zikomeye mu Rwanda.

Kugira ngo banki zibone amafaranga yo gushora bisaba ko abakiliya  bazo bazibitsa amafaranga menshi zizabika igihe kirekire kugira ngo nazo ziyashore.

Abashaka inguzanyo nibo bafata amafaranga yabikijwe za banki, bakajya kuyashora hanyuma akunguka bityo banki zikunguka kandi n’abayabikije bakagira ijanisha bahabwa.

Ubusanzwe banki zibaho kubera icyizere abantu bazifitiye.

Uko bazizera cyane, ni ko barushaho kuzibitsa amafaranga yabo.

Banki ya Kigali iri muri zimwe mu banki zo mu Rwanda zizerwa kurusha izindi kandi nini.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version