Kwigisha Uko Inkongi Yirindwa Byageze No Mu Mashuri Yisumbuye

Abanyeshuri biga muri Lycée de Kigali (LDK) babwiwe uko inkongi itangira, uko bayizimya ndetse n’uko umuntu yayirinda hakiri kare. Ni amasomo y’igihe yatanzwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi muri rusange no kuzimya inkongi by’umwihariko.

Abanyeshuri 1300 nibo bahuguwe kuri iriya ngingo bahabwa amasomo n’abapolisi 25 bakora muri ruriya rwego.

Abahuguwe basobanuriwe uko inkomoko y’inkongi zaduka n’uko zirindwa.

Beretswe n’uburyo ibikoresho bizimya inkongi bikoreshwa.

- Advertisement -

Mu minsi ishize, Polisi y’u Rwanda yahuguye abakozi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Yababwiye uko bagomba kwirinda ibyakurura inkongi n’uburyo bayirwanya iramutse yadutse, bakabikora mu gihe bagitereje ubutabazi.

Bo bahuguriwe mu Karere ka Huye mu gihe cy’iminsi  itatu.

Abahugura batoranyijwe mu bitaro bya Kaminuza  barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

Mu guhugura abantu hagomba kurebwa urwego rwabo rw’imyumvire y’ibintu kugira ngo amasomo abacengere.

Ku byerekeye abaganga bo muri biriya bitaro, bo bahuguwe ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko ariya mahugurwa agamije kongerera abantu benshi ubushobozi bwo kwirwanaho habaye inkongi  no kumenya uko bawirinda.

Yagize ati: “Abatoranyijwe barimo guhugurwa bakazajya guhugura abandi harimo n’abo mu miryango yabo. Guhugura abantu benshi ni uburyo bwiza mu kurwanya no kwirinda inkongi n’ingaruka zayo.”

Abahuguwe beretswe uko ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi bikoreshwa.

Kuwa Kane tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi wa kabiri w’ariya mahugurwa. Abahugurwa banahawe nomero za telefoni bazajya bifashisha bahamagara Polisi igihe habaye inkongi.

Umuriro ni iki

Umuriro ni ingaruka ‘zihuse’ z’imikoranire hagati y’ibinyabutabire birimo umwuka wa Ogisijeni( Oxygen, O2) kandi mwinshi uhura n’ikintu gishobora gushya( urugero ni urukwi cyangwa urupapuro)kandi kifitemo undi mwuka witwa carbon dioxide CO2  kigashyuha byihuse kigatangira kurekura imbaraga kifitemo( energy) zifite ubushyuhe.

Iyo mikoranire ituma cya kintu gishobora gushya gishyuha, ubushyuhe( heat) bukaza kwaka( combustion) kwaka nabyo bigatanga ikibatsi( light).

Umuriro ntushobora kwakira ahantu hatari umwuka wa ogisijeni.

Ikindi ni uko umuriro ugira ibyiciro.

Hari ikiciro kibanziziriza umuriro nyirizina ari cyo ‘gushyuha’, hagakurikiraho ‘gucumba umwotsi’, hagakurikiraho ‘gufatwa’, hagakurikiraho ‘kwaka’, hagakurikiraho ‘kugurumana’, hagakurikiraho ‘kuzima.’

Abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kurinda inkongi ari ukwirinda ko ubushyuhe bwagera ku kigero cyo gucumba umwotsi.

Abanyarwanda baravuga ngo ‘ibijya gushya birashyuha’.

N’ubwo ubushyuhe bwose butaganisha ku muriro, ariko ni byiza ko buri kintu kigira ubushyuhe n’ubukonje biringaniye hirindwa ingaruka ibi byombi bishobora guteza ari zo inkongi cyangwa kwikunjakunja bitewe n’ubutita.

Polisi y’u Rwanda itanga inama y’uko haramutse hari umuntu ubonye ahantu hasohoka umwotsi cyangwa hari inkongi yeruye yayihamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 111 no ku  murongo  0788311224 cyangwa 078831112.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version