Abanyamakuru ba Al Jazeera n’abandi banyamakuru muri rusange bari mu gahinda batewe n’urupfu rw’umunyamakuru witwa Shireen Abu Akleh wiciwe mu mu kazi ari gutara amakuru y’imirwano iri guhuza abanya Palestine n’ingabo za Israel.
Ingabo za Israel nizo bivugwa ko zamurashe , icyakora ntibiramenyekana niba uwamurashe yabikoze nkana.
Shireen Abu Akleh w’imyaka 51 yiciwe ahitwa Jenin muri gace ka Gaza muri Palestine.
Urupfu rw’uriya munyamakuru rushobora kandi gutuma ibintu birushaho kuzamba hagati y’ingabo za Israel n’abaturage bo muri Palestine.
Ikindi ni uko ingabo za Israel zivuga ko zikomeje kuraswaho cyane bityo ngo biri bube ngombwa ko zifungura intambara yeruye niba ibintu bidahindutse.
Perezida wa Palestine ndetse n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bemeje ko uriya mugore yarashwe ku bushake by’abasirikare ba Israel.
Ambasaderi w’Amerika muri Israel witwa Tom Nides nawe yavuze ko yababajwe n’urupfu rw’uriya munyamakuru.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel nayo yatangaje ko iri bukore iperereza ryihariye ku rupfu rw’umunyamakuru wa Al Jazeera witwa Shireen Abu Akleh.
Igihugu cya Qatar nacyo cyamaganye urupfu rw’uyu mugore wari umaze igihe kirekire akora akazi ko gutara no gutangariza amakuru imwe muri Televiziyo zikomeye ku isi yitwa Al Jazeera.