Kwihaza Mu Biribwa Ni Kimwe Mu Byo Afurika Iharanira

Ibi bikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ku bandi banyacyubahiro bari bitabiriye Inama itegura indi yagutse kurushaho yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa. Yavuze ko intego y’Afurika ari ukwihaza mu biribwa, igaca imirire mibi mu bayituye.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bwana António Guterres .

Perezida Kagame  avuga ko ingufu zashyizwe mu gutegura iriya nama yo kwiga ku inozwa ry’imirire ikaba yahuje abantu babarirwa mu ijana, yirekana uburemere iki kibazo gifite kandi ikerekana ko hakenewe gukorwa byinshi ngo imirire iboneye mu batuye Afurika irusheho kunozwa.

Ati: “Ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko muri Afurika ni kimwe mu bizadufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye isi yihaye.”

- Kwmamaza -
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo kuri bandi banyacyubahiro bari bitariye iyi nama

Umukuru w’u Rwanda avuga ko gukoresha ubuhinzi bugamije gusagurira amasoko byihutirwa muri iki gihe mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’ingaruka za COVID-19.

Avuga n’ubwo buri gihugu mu gace giherereyemo kiba kigomba gushyiraho ingamba zacyo zo kuzahura ubuhinzi, ariko ngo iki ni  ikibazo gisaba ubufatanye mpuzamahanga.

Perezida Kagame yibukije abari bamuteze amatwi ko 70% by’abaturage ba Afurika bashoboye gukora, bakora mu buhinzi cyangwa ibifatanye isano nabwo.

Ikibazo ariko ngo ni uko amasoko y’ibiribwa yo muri Afurika usanga adakora neza, hamwe bigaterwa n’ibibazo by’ubukungu muri rusange, ahandi bigaterwa n’ubutaka bwagundutse, ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Avuga ko hari n’igihe usanga abahinzi beza imyaka ariko ibyo bejeje bikabapfira ubusa kubera kutagira ubumenyi n’ubushobozi bwo kubihunika cyangwa kubyongerera agaciro, ibyo bita value addition.

Ikindi Perezida Kagame avuga ko gikunze kugora abahinzi bo muri Afurika ni ugutunga no gukoresha ikoranabuhanga ribafasha kumenya ahari amasoko no kurangura ibiribwa runaka ngo babigurishe ku yandi masoko atanga icyashara kurushaho.

Asanga indi mbogamizi abahinzi bahura nayo ari ukutagira ubwishingizi mu by’ubuhinzi kugira ngo bazunganirwe nibaramuka bahuye n’ibiza.

Ku rundi ruhande ariko, Kagame avuga ko ari ibyo kwishimira ko NEPAD yashyizeho uburyo busangiwe n’ibihugu by’Afurika kugira ngo ubuhinzi bwitabweho.

Akemeza ko hari ingamba zigomba kuzarushaho gushimangirwa mu nama yaguye iziga ku kwihaza mu biribwa iteganyijwe muri Nzeri, 2021.

Yarangije ijambo rye ashimira abari bamuteze amatwi kandi abizeza ko Afurika izakomeza guharanira kwihaza mu biribwa kandi ikagabanya ibyo itumiza hanze…byose bigakorwa hagamijwe kugabanya imirire mibi no guhanga imirimo ishingiye ku buhinzi bwa kijyambere bugamije isoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version