Kwikingiza COVID-19 ‘Byakereje’ Urubanza Rwa Nkubiri

Urubanza Ubushinjacyaha buregamo umunyemari Alfred Nkubiri, kuri uyu wa Kabiri rwatinze gutangira ku mpamvu zaje kumenyekana ko ari uko abacamanza bagiye kwikingiza COVID-19.

Umunyamakuru wa Taarifa yageze ku Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ahagombaga kubera iburanisha rya Nkubiri, asanga icyumba rwagombaga kuberamo kirera!

Umwe mu batanze amakuru yemeje ko abacamanza bagiye kwikingiza COVID-19.

Mu cyumba No 2 rwagombaga kuberamo byagaragaraga ko nta myiteguro ihari, kuko n’ibyuma by’ikorabuhanga bifasha ababuranyi kuvugana byari bitarashyirwa ku murongo.

- Advertisement -

Umunyamakuru yasanzemo umunyamategeko umwe uri kwitunganyiriza andi madosiye.

Nkubiri aregwa ibyaha birimo Guhimba, Guhindura inyandiko cyangwa Gukoresha inyandiko mpimbano, Guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

Ni ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda mu ntara y’iburasirazuba.

Iburanisha ryaje gukomeza nyuma.

ENAS yatangiye kurega Inzego za Leta

Kuri uyu wa Mbere abanyamategeko b’Ikigo cy’ubucuruzi cyitwa ENAS cy’umunyemari Nkubiri, bagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge barega Akarere ka Gatsibo.

Ni ikirego kijyanye n’ifumbire cyagahaye ngo kayihe ba rwiyemezamirimo ngo na bo bayihe abahinzi, nyuma bazabishyuze amafaranga asubizwe Minisiteri y’ubuhinzi yaturutsemo ifumbire, ariko ntikabikora.

Hakizimana Joseph ushinzwe amasoko muri ENAS ni we wari uyihagarariye ariko icyemezo yazanye cy’uko ayihagarariye urukiko rwanga kucyemera, ajya kwicara mu nteko yaje kumva urubanza.

Ababuranira ENAS bamaze kuvuga ikirego cyabo, urukiko rwasanze hagomba kubanza kurebwa ishingiro ry’inzitizi ababuranira Akarere ka Gatsibo batanze z’uko nyiri ENAS (Nkubiri) hari urundi rubanza rw’inshinjabyaha aregwa, bityo ko urwo rwabanza rukarangira mbere y’uko urw’ubucuruzi ENAS iregamo Gatsibo ruburanwa.

Umwanzuro uzatangazwa 29 Werurwe 2021.

Share This Article
1 Comment
  • Taarifa mwasigaye! Urubanza rwatangiye kareeee. Gusa turabafana musigaye murusha byinshi mu binyamakuru by’inaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version