Leta Igiye Kwegurira Abikorera Zimwe Mu Nganda Zayo

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Dr. Jean Chysostome Ngabitsinzi yabwiye Inteko ishinga amategeko ko hari inganda  u Rwanda rushaka kwegurira abikorera ku giti cyabo.

Iz’ibanze Ngabitsinze avuga ko bazaheraho ni urukora ikigage rw’i Kamonyi, urukora urwagwa rw’i Rwamagana n’urukora ifiriti rw’i Nyabihu.

Impamvu y’iki cyemezo ni uko Leta ishaka ko izi nganda zikora neza kurusha uko zakoze muri NST 1 irangirana n’umwaka wa 2024.

Abadepite babwiye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ko hari ibyo basanze bidakorwa neza mu micungire y’inganda zo mu Rwanda nyuma y’ingendo bakoze mu mwaka wa 2023.

- Advertisement -

Bamubwiye ko basanze hari ikibazo ba rwiyemezamirimo bafite inganda cyangwa bashaka kuzishinga bahura nabyo birimo kutabonera ku gihe impapuro zibemerera gukora no kutagira ibikorwaremezo bifasha uruganda kugera ku ntego zarwo.

Depite Madina Ndangiza yavuze ko ubwo basuraga uruganda rw’i Nyabihu babwiwe ko baruhagaritse kubera ko basanze uruganda rukora bimwe n’ibizakorerwa mu cyanya cy’inganda cya Musanze kandi bituranye.

Kuba uruganda rwa Nyabihu rutunganya ifiriti rwarahagaritswe kandi rwaragenzeho Miliyoni Frw 795 ngo ni ugusesagura umutungo wa Leta no gutatanya ingufu nk’uko Madina Ndangiza abivuga.

Depite Marie Thérèse Murekatete nawe yavuze ko hari ikibazo gisa n’iki basanze muri Gisagara, aho basanze harubatswe uruganda rutunganya umuceri ariko uwarutunganyirijwemo ukabura abawugura, ahubwo bakigurira ubundi bwoko.

Mugenzi we witwa Safari Begumisa we avuga ko kuba abashoramari batinda guhabwa inyandiko zibemerera gukora bidindiza ishoramari mu nganda.

Ati: “ Hari ubwo umushoramari aza ugasanga nta bantu bahari ngo bamwereke aho yubaka hujuje ibyangombwa biteza imbere uruganda rwe.”

Uruganda rw’Ikigage rwo muri Kamonyi rwubatswe ku bufatanye na SPIC ariyo Sosiyeti y’Ishoramari mu Ntara.

Icyo gihe rwubakwa rwari rwitezweho guha abakunzi b’iki kinyobwa ikigage kizima kandi gihagije.

Kuba Leta ishaka kwegurura abikorera uru ruganda rutaramara imyaka byibura itanu hari ababibonamo ishoramari ritateguwe neza.

Mu mwaka wa 2023 abayobozi b’Ikigo gishinzwe guteza imbere inganda, NIRDA, bavuze ko uruganda rwo gukora ifiriti rw’i Nyabihu rwari rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.

Rwubatswe kugira ngo rwoze, rutonore, rukate kandi ruteke ifiriti mu birayi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysôstome yavuze ko inganda Leta ifitemo imigabane ziri kuvugururwa no kongerwamo ibikoresho bihagije kugira ngo zizegurirwe abikorera kandi zishobore gutanga umusaruro ufatika.

Biri muri gahunda ya NST 2 , iyi ikaba ari gahunda igamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ifoto: Dr. Ngabitsinze 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version