Mu Mpunzi Z’Abarundi Zitaha Iwabo Harimo N’Iziva I Kigali

Ubwo impunzi z’Abarundi zaraba ziri mu nzira zitaha, biteganyijwe ko ziri buze guca mu Mujyi wa Kigali.

Impunzi 78 z’Abarundi zibarizwa mu miryango 34 zabaga  mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zirataha mu gihugu cyabo.

Muri izo mpunzi kandi harimo abari basanzwe ababa ahandi hatari mu nkambi aho hakabamo mu Karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali haraturuka abantu abantu icyenda n’aho mu Bugesera haturuke abantu 11.

Uretse abo;  hari abandi batabarizwaga mu nkambi bari mu bice bitandukanye, aho i Kigali haturuka icyenda mu Bugesera hakaba hari abandi 11.

Kubera ko izi mpunzi ziri bwambuke mu Burundi ziciye mu Karere ka Bugesera ku mupaka wa Nemba kandi ziraba ziturutse mu Ntara y’Uburasirazuba biraba ngombwa ko zica mu Mujyi wa Kigali.

Izi mpunzi zirataha ku bufatanye bwa UNHCR ishami ry’u Rwanda ku bwumvikane n’ishami ry’Uburundi.

U Rwanda ruvuga ko n’ubwo imipaka y’Uburundi ifunze, bitari bubuze ko abaturage babwo batahuka kuko ari ibisanzwe.

Ihame ku isi ni uko impunzi zifite uburenganzira bwo gutaha iwabo igihe cyose zibishakiye.

Inkambi ya Mahama irimo impunzi 40,000, ikaba ituwe n’Abarundi ndetse n’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version