Leta Ishyira Nkunganire Mu Bagana Isange Batishoboye

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Kuri Isange One Stop Center ya Kacyiru hatangirwa ubufasha bukomatanyije ku babigana. Byatashywe mu 2009.

Shafinah Murebwayire ukora mu Bugenzacyaha na Hitimana Jean Baptiste ukora muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bavuga ko burya abagana Isange One Stop Center bakabura ubwishyu, Leta ibishyurira.

Babivugiye mu kiganiro bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere mu rwego rwo kubibutsa uburenganzira bugenewe abakorewe ihohoterwa baba abana, abagabo cyangwa abagore bagana Isange One Stop Center, haba iyo ku rwego rw’igihugu cyangwa mu Turere.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Centers 48, bivuze ko hari uturere turimo Isange irenze imwe.

Kubera uburemere bwo gusambanya abana, inzego zirebwa no kubarengera ni ukuvuga Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, RIB n’indi miryango ya Sosiyete sivile bashimangira ko ahanini ababahemukira ari abashinzwe kubarinda.

Murebwayire ati: “ Ikibabaje ni uko ahanini abana barenganywa, bagahohoterwa n’abashinzwe kubarengera. Abo ni ababana nabo mu ngo, ababigisha, abo bafitanye isano, incuti z’umuryango n’abandi babafiteho ububasha.”

Shafinah Murebwayire

Abihurizaho na Jean Paul Habun nawe bakorana mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Habun avuga ko mu rwego rwo gufasha abahura n’ako kaga, kuri Isange haba ahantu abana, by’umwihariko, n’abandi bahohotewe muri rusange bahererwa ‘ubufasha bukomatanyije’.

Buba bukomatanyije kuko iyo urebye uko aho babakirira ku Kacyiru hateye uhasanga ibyumba birimo aho umuntu yakirirwa akavuga ibyamubayeho cyangwa agafashwa kubyerekana.

Afashwa kubera ko hari ubwo ibyo aba yakorewe biba biremereye k’uburyo ubwe adashobora kubisobanura.

Aha hantu bahita ‘Safe room’, hakaba ahantu ho guherwa ihumure.

Ndetse abahakiriwe baba bafite aho biyuhagirira, bagahabwa amafunguro, imiti n’ubujyanama bikazafasha uwahemukiwe kuzahava yagaruye ubuyanja.

Hari labo isuzuma byose…

Kuri Isange One Stop Center ya Kacyiru kandi haba isuzumiro ‘Laboratoire’ rishinzwe gufata no gupima ibimenyetso bizafasha ubugenzacyaha gukurikirana ukekwaho guhohotera umwana cyangwa undi.

Senior Superintendent of Police ( SSP) V. Niyonsaba uyiyobora avuga ko bakora ibishoboka byose ngo ibimenyetso bihari bitange amakuru yafasha mu gukurikirana ukekwa ari nako uwakorewe icyaha nawe afashwa ngo ubuzima bwe butabarwe.

Senior Superintendent of Police ( SSP) V.Niyonsaba

Hari ubwo uwahemukiwe aba adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira serivisi zamukorewe, nta n’ubwisungane cyangwa ubwishingizi runaka bwamugoboka.

Nk’uko Hitimana Jean Baptiste wo muri MIGEPROF yabibwiye itangazamakuru, Guverinoma yateganyije amafaranga yishyurwa izo serivisi.

Ati: “Amafaranga atangwa na Leta yo kwishyura serivisi zihabwa abagannye Isange ntibushyure mu mwaka wa 2025 yageraga kuri Miliyari Frw 5 n’imisago. Ava muri MINECOFIN akajya muri MIGEPROF ngo azashyirwe muri Isange.”

Icyakora ngo ashobora kuba arenga aya kuko hari andi Leta itanga ku bita kuri abo bantu, byose bikaba byarenga amafaranga avugwa aha.

Ibihano ku bahemukira abana birakomeye

Ushingiye kubyo Umuvugizi wa RIB yabwiye itangazamakuru, ubona ko gusambanya abana ari ikibazo gikomereye igihugu.

Mu mwaka wa 2024–2025 RIB yakiriye ibirego 4,138 by’abana basambanyijwe, abakobwa bangana na 95,6%, abahungu bakaba 4,4%.

Muri ibyo birego, ibigera ku 4,138, birimo 2,103 byakiriwe kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2024, n’ibindi birego 2,035 byakiriwe kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Kamena 2025.

Nubwo Akarere ka Gasabo ari ko kagaragayemo iki cyaha kurusha ahandi, Intara y’Uburasirazuba niyo ibikora cyane.

Yihariye 34%, Amajyepfo akagira 21,6%, Umujyi wa Kigali ukagira 17,9%, Uburengerazuba 17,7%, mu gihe Amajyaruguru afite 8,8%.

Akarere gakurikira Gasabo(8.8%) muri iki cyaha ni Nyagatare 7,7%, Bugesera 5,6%, Rwamagana 5%, naho Akarere ka Kicukiro kakagira 4,9%.

Abana b’abahungu basambanyijwe bangana na 4,4%, bivuze ko abakobwa bangana na 95,6%.

Murangira ati: “Iyo tugendeye ku mibare, igitsina gabo gikekwaho gusambanya abana kiri ku kigero cya 97,1%, mu gihe igitsina gore kiri ku kigero cya 2,9%.”

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry.

Abana bibasirwa ahanini ni abafite hagati y’imyaka 14 na 17.

Agaragaza ko ku bana basambanywa bari hagati y’imyaka 14 na 17 hari abatabivuga  batinya ko ababasambanyije bazababwira ko ari bo babyiteye, bikarangira bishyizeho amakosa.

Abasambanya abana ahanini baba bafite hagati y’’imyaka 18 na 24 bakaba bihariye ijanisha rya 42%.

Umuburo RIB itanga ni uw’uko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza kandi ahanini abagihamijwe bakatirwa burundu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *