Leta Y’Afurika Y’Epfo Yahakanye Iby’Umubyeyi Wabyaye Abana 10

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Intara ya Gauteng yo muri Afurika y’Epfo rivuga  ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari umugore wo muri iyo Leta wabyaye abana 10 atari byo.

Ni mu itangazo yasohowe n’abayobozi b’iriya Leta, rikaba ryemeza ko basuzumye mu bitaro byose biri muri kariya gace basanga nta na kimwe muri byo cyakiriye kandi kibyaza umubyeyi wabyaye abana icumi.

Umugore uvugwaho ku ruhande rumwe ko yabyaye bariya bana, ariko ku rundi ruhande Leta ikabihakana yitwa Gosiame Thamara Sithole, afite imyaka  37.

Gosiame Thamara Sithole uvugwaho kubyara abana icumi

Bivugwa ko yababyariye mu bitaro by’i Pretoria ariko Leta yo yabihakanye.

- Kwmamaza -

Kugeza ubu umugore byemejwe ko ari we wabyaye impanga nyinshi icyarimwe kandi bikemerwa na Leta  ni umunya Mali wabyariye muri Maroc abana barindwi b’impanga.

Uyu mugore yitwa Halima Cissé akaba akomoka muri Tumbuktu muri Mali.

Mbere uwari usanganywe aka gahigo ni Umunyamerika kazi ufite inkomoko yo muri Australia witwa Nadya Denise Doud-Suleman wabyaye impanga umunani ariko abenshi muri abo bana bapfuye bakiri bato.

Yababyaye muri 2009.

Itangazo rya Leta uriya mubyeyi atuyemo
Leta ya Gauteng aho uriya mugore atuye muri Afurika y’Epfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version